Kwamamaza

Havumbuwe ikosa mu matelefone miliyoni 900 rishobora gutuma zifatwa na virusi

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 09:01' na Elias Hakizimana


Havumbuwe ikosa mu matelefoni agera kuri miliyoni icyenda rishobora gutuma zifatwa na virusi bikorohereza abajura mu by’ikoranabuhanga bashaka kwiba amakuru ya nyiri telefone.

Aya makosa yagaragaye muri telefone zigezweho zifite utuyungururamakuru (proccesors) twakozwe na sosiyete mu by’ikoranabuhanga Qualcomm.

Umuyobozi ushinzwe iby’amatelefoni agendanwa mu kigo cy’ubushakashatsi Checkpoint researchers , Michael Shaulov yatangaje ko mu mezi make cyane ayo makosa ashobora kuba yatangiye guteza amavirusi muri telefone.

Ati “ Ndababwiza ukuri ko mu mezi atatu cyangwa ane muzabona ubukana bwabyo."

Telefoni zafashwe ni izo mu bwoko bwa BlackBerry Priv na Dtek50, Blackphone 1 na Blackphone 2, Google Nexus 5X, Nexus 6 na Nexus 6P, HTC One, HTC M9 na HTC 10, LG G4, LG G5,na LG V10, New Moto X by Motorola, OnePlus One, OnePlus 2 na OnePlus 3, US versions of the Samsung Galaxy S7 na Samsung S7 Edge, ndetse na Sony Xperia Z Ultra.

Iryo kosa ngo riri muri porogaramu za telefone zijyanye n’ibyamashusho, ndetse n’urufunguzo rw’ibanga (code) rugenzura ihanahanamakuru imbere mu mikorere ya telefone.

Ngo biha urwaho undi muntu ushaka kumenya amakuru ya telefone ayo makosa yagezemo.

BBC yatangaje ko umwaka ushize abashakashatsi ba Checkpoint bahaye ayo makuru sosiyete Qualcomm ihita ikora urukingo (anti virus) kandi ngo yahise itangira kuzikwirakwiza ku masosiyete akora telefone ngo bazishyikirize abakiliya babo.

Checkpoint nayo yahise ikora porogaramu yayo yitwa QuadRooter Scanner , ifasha abakiliya kumenya niba telefone zabo zibasiwe.

Shaulov yasabye abantu bose bafite telefone zavuzwe ko zibasiwe, kwegera abazibagurishije cyangwa abazikoze bakaba inkingo(anti virus).

Telefone miliyoni icyenda zikoresha porogaramu za Qualcomm zifite ibyago byo kwibasirwa na virusi

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved