Google yatangiye imikoranire na HTC igamije gukora telefone

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya Google yatanze miliyari 1.1 y’amadolari mu masezerano yagiranye na sosiyete ikora ibyuma by’ikoranabuhanga yo muri Taiwan, HTC.

Byari bitezwe ko Google igura imigabane muri HTC ariko byaje guhagarara, bagirana amasezerano arimo gufasha Google kwikorera telefone zayo.

Mu masezerano harimo ko bamwe mu bakozi ba HTC bagera ku 2000 bakora mu bijyanye n’amatelefone bazajya gukorana na Google. HTC ni sosiyete yagiye igira ibihe byiza kubera gukundwa kwa telefone zayo ku isoko ariko muri iyi minsi yari iri gusubira inyuma bidasanzwe kubera telefone nshya zigezweho za Apple na Sumsung.

Ushinzwe ikorwa ry’ibyuma by’ikoranabuhanga muri Google, Rick Osterloh, yavuze ko amasezerano bagiranye na HTC ari intangiriro zo kugira ngo iyo sosiyete nayo iteze imbere ibijyanye no gukora telefone.

Mu masezerano harimo ko abakozi ba HTC bazafasha gukora telefone za Google zizwi nka ‘Google Pixel’ ariko zigahabwa uruhushya rw’iby’umutungo mu by’ubwenge rwa HTC.

Umwaka ushize HTC yari yafashije Google mu ikorwa rya telefone zayo zo mu bwoko bwa Pixel na Pixel XL. Mu kwezi gutaha Google izongera gushyira hanze ubwo bwoko bwa telefone ariko busubiwemo.

BBC yatangaje ko kuba Google yakoze amasezerano yo kwikorera telefone zayo ari inzira nziza, kuko ngo bizayorohera mu iterambere rya software zayo. Bizayifasha kujya yikorera software ihite inazashyirira muri telefone zayo byongere umubare w’abazikoresha.

HTC nayo igiye kubyungukiramo kuko yari itangiye gusigara inyuma mu ruhando rwa sosiyete zikora telefone zigezweho ahanini byaterwaga n’amikoro make.

Aya masezerano agomba kuba yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro za 2018.

Si ubwa mbere Google igirana amasezerano na sosiyete ikora amatelefone kuko mu mwaka wa 2011 yagiranye amasezerano ya miliyari 12.5 z’amadolari na Motorola Mobility.

Pixel nizo telefone Google ishyizemo ingufu muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza