Kwamamaza

Cameroun: MTN yahagaritse abafatabuguzi bayo 120 000 batibaruje

Yanditswe kuya 24-08-2016 saa 07:14' na Ezechiel Mbananabo


Sosiyete y’itumanaho ya MTN muri Cameroun yahagaritse imirongo ya telefoni ku bafatabuguzi bayo 120000 nyuma y’amezi make ivuga ko izakuraho imirongo ikoreshwa n’abantu batazwi.

Mu byumweru bishize iyi sosiyete yatangaje ko yongereye ubukangurambaga bwayo bwo kumenya imyirondoro y’abafatabuguzi, ari nako ihamagarira bamwe muri bo kuyigana bakuzuza imyirondoro yabo yose.

Ibi byatumye ishyiraho abakozi 1500 ku mihanda itandukanye y’igihugu bashinzwe kubarura abafatabuguzi bayo.

Urubuga Tic Mag rwatangaje ko muri Mata uyu mwaka, MTN muri iki gihugu yashyizeho uburyo bufasha kumenya imyirondo y’abantu, bukoreshwa mu gufotora indangamuntu z’abafatabuguzi.

Nyuma yo guhagarika aba bafatabuguzi, iyi sosiyete yatangaje ko mu minsi iri imbere izahagarika n’indi mirongo yose y’abazaba bataruzuza imyirondoro yabo.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved