Apple yasabye imbabazi ku mikorere mibi ya telefoni za iPhone, yica icyiru

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 29 Ukuboza 2017 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga ‘Apple’ yasabye imbabazi abakiliya bayo ku mavugurura ya porogaramu yatumye batiri za telefoni zo mu bwoko bwa iPhone zakozwe kera zicika intege, yiyemeza kugabanya igiciro cy’izo kuzisimbuza.

Umwaka ushize bamwe mu bakoresha iPhone bavuze ko telefoni zabo zizimya no mu gihe ziba zibereka ko hakirimo umuriro. Apple yasobanuye ko byaterwaga na batiri zishaje zo mu bwoko bwa Lithium Ion Battery.

Mu gukemura iki kibazo cyaterwaga n’uko wasangaga batiri zishaje za Lithium zitanga umuriro mu buryo budapimye bwashoboraga gutuma iPhone izima bitunguranye, bikaba byanateza ibibazo imbere muri yo, Apple yashyizemo uburyo bwa iOS, bushobora kugabanya imikorere ya telefoni mu gihe irimo gukoreshwa cyane, bigatuma batiri itizimya.

Mu butumwa burebure Apple yashyize ku rubuga rwayo, yatanze ibisobanuro byimbitse kuri ubwo buryo butavuzweho rumwe, yashyize muri iPhone 6, iPhone 6 Plus, iPhone 6S, iPhone 6S Plus na iPhone SE ngo buzirinde kwizimya mu gihe batiri zishaje, zikonje cyangwa zisigaranye umuriro muke.

CNN yanditse ko aya mavugurura yatumye abakiliya ba Apple bayirakarira kuko yaciye intege porogaramu za iPhone, cyane cyane ku muvuduko wazo. Bamwe batekereje ko ari amayeri yo kugira ngo bagure telefoni zigezweho z’uru ruganda.

Muri iryo tangazo Apple yagize iti “Twumvise uko abakiliya bacu bakiriye uburyo bwo gukemura ikibazo cyari mu mikorere ya iPhone, zari zifite batiri zishaje n’uburyo twatangaje ayo mavugurura. Turabizi ko bamwe muri mwe mwumva ko Apple, yabatengushye. Dusabye imbabazi.”

Mu rwego rwo kwica icyiru, Apple yiyemeje kugabanya igiciro cya batiri zo gusimbuza izagize ibibazo, aho zizagera ku madolari 29 ya Amerika guhera muri Mutarama umwaka utaha. Icyakora iki giciro kizasubira ku madolari 79 mu 2019.

Apple yakomeje igira iti “Mbere ya byose, ntitwigeze nta nubwo tuzigera tugambira gukora icyo ari cyo cyose kigamije kugabanya uburambe bw’ibikorwa na Apple, cyangwa ngo duteshe agaciro ababikoresha tubahatira kubihindura.”

Apple yasabye imbabazi ku mikorere mibi ya telefoni za iPhone yatumye batiri zicika intege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza