YouTube igiye gutangiza televiziyo, ishobora gukura ku isoko izikomeye muri Amerika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Werurwe 2017 saa 10:02
Yasuwe :
1 0

Uko iminsi yicuma ni ko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, sosiyete zitandukanye zikora udushya zigamije kwigarurira isoko no guha abakiriya bazo serivizi zinoze. Muri urwo rwego, YouTube igiye gutangiza televiziyo izajya igaragara imbonankubone kuri internet, byitezwe ko izahangana n’izindi zikomeye muri Amerika.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Gashyantare, nibwo umushinga wo gutangiza iyi televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, washyizwe hanze. Biteganyijwe ko izatangira igaragara kuri televiziyo nini (Smart TVs) ndetse no kuri telefoni ngendanwa.

Mu kiganiro Umuyobozi Nshingwabikorwa wa YouTube, Susan Wojcicki, yagiranye n’itangazamakuru ahategurirwa ibiganiro bya YouTube muri Los Angeles yatangaje ko ifatabuguzi ry’ukwezi kuri YouTube TV, rizaba ari $35, akabakaba ibihumbi 28 mu mafaranga y’u Rwanda.

Iyi televiziyo ya YouTube izaba ifite shene zigera kuri 40 zirimo ABC, CBS, Fox, NBC na ESPN igenzurwa n’Ikompanyi y’Abanyamerika ya Walt Disney ndetse n’ibiganiro byayo byihariye. Abantu benshi bagarutse ku cyuho gishobora guterwa no kuba itazagaragaza shene za televiziyo zikomeye zirimo HBO (Home Box Office), CNN na AMC.

YouTube TV izaba ifite uburyo bwa “Cloud DVR” bufasha abantu gufata no kubika ibiganiro igihe bashakiye, bakaba bashobora kubireba nyuma.

Umusesenguzi mu Kigo gikora ubushakashatsi mu by’ikoranabuhanga n’itangazamakuru, eMarketer, Paul Verna yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iri koranabuhanga rishya YouTube igiye kuzana rishobora gukura ku isoko ibinyamakuru bikoresha uburyo busanzwe bwa gakondo kuko ifite ubunararibonye mu gukora amashusho.

Ati “ YouTube ni ikigo kimaze kuba ubukombe mu bijyanye no gukora video zigezweho, kandi porogaramu zayo uzisanga ahantu hose.”

YouTube yakunze kugaragaza intege nke ku isoko ryo kwagura imiyoboro y’ikoranabuhanga risakaza amashusho, mu gihe usanga hari izindi sosiyete zisanzwe zitanga isi serivisi.

Izwi cyane ni DirectTV y’Ikigo AT&T gikora ibijyanye n’Itumanaho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragazaga shene zirenga 120 kuri internet, ku kiguzi kingana na $70 ku kwezi, igiciro gifatwa nk’igihanitse cyane.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, DirectTV yanenzwe bikomeye nyuma y’uko ivuye ku murongo mu gihe abantu barimo bareba umukino wa nyuma wa Super Bowl muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru muri Amerika, ufatwa nk’ikomeye muri iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza