Uganda: Abadepite batoye itegeko ry’umusoro ku bakoresha imbuga zirimo WhatsApp na Facebook

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 31 Gicurasi 2018 saa 06:43
Yasuwe :
0 1

Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda yatoye itegeko rishyiraho umusoro uzajya ucibwa abakoresha imbuga nkoranyambaga ‘mu rwego rwo guhangana n’amakuru y’impuha azikwirakwizwaho.

BBC yatangaje ko umusoro uzajya utangwa ari amashilingi 200 ya Uganda ku munsi ku bakoresha imbuga zirimo Facebook, WhatsApp, Viber na Twitter. Biteganyijwe ko bazatangira kwishyura ku wa 1 Nyakanga uyu mwaka nubwo hakiri urujijo ku buryo rizashyirwa mu bikorwa.

Perezida Museveni ni we wakunze kumvikanisha ko ashaka izo mpinduka mu bakoresha imbuga nkoranyambaga. Muri Werurwe 2018 yandikiye Matia Kasaija avuga ko ishyirwaho ry’uwo musoro rizafasha guhashya ingaruka z’amakuru y’impuha azikwirakwizwaho.

Icyo gihe yavuze ko uwo musoro utazashyirirwaho abakoresha ‘internet’ muri rusange kugira ngo harengerwe abayikoresha mu kwiga n’ubundi bushakashatsi.

Iri tegeko rizanashyiraho indi misoro idasanzwe irimo ungana na 1% ku mafaranga yoherezwa n’abakoresha uburyo bwa ‘mobile money,’ ibintu byarwanyijwe na Sosiyete Sivile ya Uganda ivuga ko bizabera imbogamizi abakeennye bakoresha gacye serivisi za banki.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari ya Uganda, David Bahati, yabwiye inteko ko izamurwa ry’uwo musoro ryari rikwiye kugira ngo rifashe icyo gihugu kwivana mu myenda gifite.

Iri tegeko rishyiraho umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda ryazamuye impaka mu bazikoresha mu buzima bwa buri munsi ndetse na kimwe mu bigo bicuruza ‘internet’ cyibajije uko rizashyirwa mu bikorwa.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Leta ya Uganda igifite ikibazo cyo kumenya neza niba ‘SIM Cards’ zose zarabaruwe neza.

Reuters yatangaje ko mu bantu barenga miliyoni 23.6 batunze telefoni muri Uganda, abakoresha ‘internet’ ni miliyoni 17 gusa, bikaba bitaramenyekana neza uko hazajya hemezwa abasuye imbuga nkoranyambaga bagomba gucibwa umusoro.

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda banenga iryo tegeko kuniga ubwisanzure bw’abaturage mu gutanga ibitekerezo.

Uganda itoye iri tegeko nyuma y’iminsi irindi nkaryo ritowe muri Tanzania ku bafite ibitangazamakuru bikorera kuri ‘internet’ ariko rigateza impagarara zatumye leta y’icyo gihugu ijyanwa mu nkiko ariko yatsinze urubanza.

Muri Kenya naho Leta yagerageje gushyiraho itegeko nk’iryo itsindwa mu rubanza n’abayobozi b’ibitangazamakuru bayishinje kubangamira ubwisanzure bwaryo.

Muri Uganda bagiye kujya basorera gukoresha imbuga nkoranyambaga


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza