Twitter igiye gushyiraho uburyo buzajya bugaragaza umuntu uri ‘Online’

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Nzeri 2018 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo Whatsapp na Facebook, Ubuyobozi bwa Twitter, bwatangaje ko buri gukora igerageza ku buryo buzajya butuma umenya niba umuntu ukurikira ari ku rubuga ako kanya (online).

Umuyobozi mukuru wa Twitter, Jack Dorsey, ku wa Gatanu yatangaje ko uretse ubu buryo bwerekana abantu bari ku rubuga bwiswe ‘presence’, hari n’ubundi buryo ‘threading’ bukwereka uko ikiganiro gikurikiranye.

Ibi byitezweho gutuma abakoresha Twitter babasha kuganira n’ababakurikira bari gukoresha uru rubuga ako kanya, kandi no gukurikina ibintu biri kwandikwa ku ngingo runaka bikorohere.

Ni mu gihe mu busanzwe bidashoboka guhita umenya niba umuntu ari kuri Twitter, ndetse gukurikirana ikiganiro nabyo bikaba bigorana kubera uburyo ibyo abantu banditse biba bivanze.

Uru rubuga kandi rwagaragaje ko mu rwego rwo kumara impungege abakoresha Twitter batifuza ko hagira umenya niba bari ‘Online’, ruteganya gushyiraho uburyo bukwemerera kubihisha.

Ibi kandi binakorwa ku zindi mbuga nka Whatsapp, aho umuntu ahitamo kugaragaza ko ari ‘Online’, yanabishaka agahitamo ababibona n’abatabibona.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza