‘Tweet’ ya Obama yaciye agahigo nyuma y’iminsi itatu.

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kanama 2017 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaciye agahigo ko kwandika amagambo kuri Twitter akaba aya mbere akunzwe cyane kuva urwo rubuga rwashingwa.

Ku cyumweru nibwo Obama yanditse amagambo yamagana ubwicanyi bwari bwaraye bubereye mu Mujyi wa Charlottesville muri Leta ya Virginia, ubwo umuntu yatwaraga imodoka akayinyuza mu bantu bari baje kurwanya agatsiko k’abazungu basaritswe n’urwango bigaragambyaga banga ko ikibumbano cya General Robert E Lee kimanurwa.

Iyo modoka yahitanye umuntu umwe ikomeretsa n’abandi, bitangira kwamaganwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Obama yahise yandika amagambo yakunzwe n’abasaga miliyoni eshatu.

Obama wasimbuwe ku buyobozi na Trump yagize ati “Nta n’umwe uvuka yanga mugenzi we kubera ibara ry’uruhu, aho akomoka cyangwa idini rye.”

Iyi tweet yaciye agahigo ko gukundwa cyane kurusha izindi

Yakomeje yandika amagambo yo mu gitabo Nelson Mandela yiyanditseho cyitwa ‘Long Walk to Freedom’ ati “Kwangana abantu barabyiga, niba kwangana babyiga rero no kwigishwa gukunda byashoboka kuko urukundo ni karemano mu muntu kurusha urwango.”

Aya magambo Obama yayanditse mu bice bitatu (Tweets) ariko buri gice cyagiye kigira abakunzi basaga miliyoni n’abandi benshi bagikwirakwiza kuri bagenzi babo (Retweets).

Aya magambo uyu mugabo yayaherekesheje ifoto y’abana bato bafite uruhu rutandukanye. Munsi y’ayo magambo benshi bagaragaje ko Obama atandukanye cyane na Trump wamusimbuye ndetse bamwe banamubwira ko bakumbuye ko abayobora.

Ubwo Obama yashimwaga kuba yamaganye ibyabereye Charllotesville, Trump we bari bamumereye nabi bamushinja ivangura kuko yanze kwamagana udutsiko tw’abazungu twigaragambyaga dusaba ko ikibumbano cya General Lee kigumaho kugeza hapfuye umuntu.

Lee afatwa nk’umwe mu banyamerika ba mbere babayeho banga abirabura bakanabigaragaza kandi ari abayobozi.

Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko ubutumwa bwa Obama bwaciye agahigo kurusha ubwo umuhanzikazi w’Umunyamerika Ariana Grande yanditse nyuma y’igitero cyabereye i Manchester mu gitaramo cye hagapfa abantu 22. Amagambo ya Grande yakunzwe na miliyoni 2.7.

Ifoto yaherekeje Tweet ya Obama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza