Kwamamaza

Perezida Kagame na Kenyatta barangaje imbere abandi bakuru b’ibihugu kuri Twitter

Yanditswe kuya 9-10-2016 saa 09:33' na Niyonsenga Schadrack


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Uhuru Kenyatta wa Kenya, baza imbere mu bakuru b’ibihugu bo muri Afrika yo munsi y’ Ubutayu bwa Sahara bakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter.

Twiplomacy igenzura imikoreshereze ya twitter n’Ihuriro Mpuzamahanga mu Itumanaho (International telecommunication Union) bisobanura Perezida Kagame nka perezida wa kabiri ukoresha cyane twitter mu kuganira no kugira icyo ageza ku bamukurikira, agakurikirwa n’abantu miliyoni 1.51, inyuma ya Uhuru Kenyatta wa Kenya ukurikirwa na miliyoni 1,6.

Gusa hari impamvu ebyiri zituma Kenyatta aza imbere, zirimo kuba igihugu cye gituwe n’abaturage bakubye inshuro zikabakaba enye abanyarwanda, kuko gituwe n’abarenga miliyoni 47.5, mu gihe abanyarwanda babarirwa muri miliyoni 12 gusa. Indi mpamvu ni uko abanya-Kenya baza imbere y’abanyarwanda mu gukoresha cyane urubuga rwa Twitter.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigamije iterambere no guhanga imirimo mishya Portlands Development Commission (PDC) mu mwaka wa 2015, bwerekanye ko igihugu cya Kenya kiza ku mwanya wa kane mu kugira abaturage bakoresha Twitter cyane muri Afurika aho muri uwo mwaka abatuye Kenya banditse kuri Twitter inshuro miliyoni 76.

Perezida Kagame yatangiye gukoresha Twitter mu kwezi kwa gatanu mu 2009, hashize imyaka itatu uru rubuga rutangiye mu mwaka wa 2006.

Kuba Perezida Kagame yakurikirwa n’abantu benshi kuri Twitter si igitangaza kuko u Rwanda ayobora ruri mu bihugu bitera imbere cyane, yaba ku mugabane w’Afurika ndetse no ku Isi, cyane ko rwashyize ingufu mu ikoranabuhanga nk’inkingi y’iterambere.

Urubuga rwa Twitter ni rumwe mu mbuga zifashishwa kandi n’abaturage bakabasha kubaza abayobozi babo serivisi zitandukanye.

Uretse Perezida Kenyatta na Kagame bayoboye abakuru b’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu gukoresha Twitter, bagenzi babo bo mu karere bo baracyaza inyuma aho kugeza ubu Perezida Museveni wa Uganda akurikirwa n’abantu 290, 424, Magufuli wa Tanzania 173,413 naho Nkurunziza w’u Burundi akagira 32,111, mu gihe Joseph Kabila wa DRC afite 14,023.

Perezida Kagame kuri Twitter
Perezida Kenyatta kuri Twitter
U Rwanda rwashyize Ikoranabuhanga mu burezi

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 8 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved