MTN Rwanda yadabagije abakiriya bayo bakoresha Internet ibazanira ‘MTN Internet Irekure’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukwakira 2017 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

MTN Rwanda ikomeje gutuma abakiriya bayo bahora ku isonga mu kuryoherwa n’Isi nshya y’ikoranabuhanga, aho kuri uyu wa Gatanu, yabazaniye uburyo bushya buborohereza kugura internet bifuza kandi badahenzwe, yise ‘MTN Internet Irekure’.

‘Irekure’ yari imenyerewe mu buryo bwo kugura iminota yo guhamagarana yatangijwe muri Kamena igamije guha abakiriya ba MTN bishyura mbere igihe kinini cyo guhamagarana ku mafaranga make, SMS na Megabytes za internet.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri MTN Rwanda, Gaspard Bayigane, yavuze ko MTN Internet Irekure ari uburyo bwo gufasha abakiriya bishyura mbere kugura internet bifuza ku giciro gito.

Yongeraho ko ari ukugira ngo abakiriya ba MTN Rwanda baryoherwe n’ibyiza by’iterambere ry’ikoranabuhanga badahenzwe.

Yagize ati “Turashaka ko abakiriya bishimira agaciro amafaranga yabo yahawe, aho MTN irimo kugaha buri wese ku giti cye imuha MBs zigendanye n’uko azikenera n’amafaranga afite.”

Muri MTN Internet Irekure, abakiriya bazajya bishyura ikiguzi kimwe n’icyo bari basanzwe bishyura ariko bahabwe Megabytes (MBs) nyinshi kurushaho; ikaba ari igisubizo ku bakiriya bakoresha igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Watsapp, ndetse n’abashaka kureba amavideo kuri YouTube n’izindi mbuga. MTN isobanura ko yayishyizeho igamije gukomeza guhaza ibyifuzo by’abakiriya bayo no gutuma babyaza umusaruro amahirwe yo gukoresha internet ari mu Rwanda.

Kugira ngo umukiriya akoreshe serivisi ya MTN Internet Irekure, akanda *345*1# agahita abona ubwoko bwa Pack ya internet yagura agahitamo iyimunogeye akayigura akoresheje amafaranga afite kuri telefoni ye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza