Liquid Telecom yatangiye kugeza ku Banyarwanda ‘Office 365’ idakenera gushyirwa muri mudasobwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 Gashyantare 2018 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amasezerano y’imikoranire hagati y’Uruganda rukora ibikoresho by’Ikoranabuhanga, Microsoft Corp. na Liquid Telecom Rwanda, Abanyarwanda batangiye koroherwa no kubona porogaramu ya ‘Office 365’ ikoreshwa binyuze kuri internet.

Office 365 ifasha umuntu gukoresha porogaramu zisanzwe zimenyerewe nka Word, Excel, PowerPoint n’izindi bitabaye ngombwa ko umuntu abishyira muri mudasobwa ye, biba bibitse mu buryo buri wese wahawe uburenganzira ashobora kubikoresha (Cloud based Services).

Mu Kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 26 Gashyantare 2018, Umuyobozi wa Liquid Telecom Rwanda, Alexis Kabeja, yavuze ko Office 365 izagabanya amafaranga ibigo byatakazaga mu kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga ndetse igatuma abakozi barushaho gukorana, kuko buri wese azajya aba afite ubushobozi bwo kubona ibyo mugenzi we ari gukora.

Yagize ati “Ubundi waguraga porogaramu ukayishyira muri mudasobwa yawe ndetse wakenera no kuyongerera ubushobozi (upgrades) bigasaba ko wongera kwishyura. Ubu ariko byoroshye kuko ushobora kuyigura mu gihugu ndetse n’ubufasha bwose ukeneye tukabuguha.”

Binyuze muri aya masezerano yasinywe muri Kanama 2017, Liquid Telecom Rwanda izajya inatanga Microsoft Azure ifasha umuntu kubaka, kugenzura no gukwirakwiza porogaramu za mudasobwa hakoreshejwe internet.

Kabeja yagize ati “Ubusanzwe ushobora kugira ikibazo cy’aho kubika ibintu byawe kuri mudasobwa ariko porogaramu zose tuguha ku biciro bitandukanye, ziguha umwanya ungana na Terabyte imwe kuri buri muntu, ukajya ubikaho amakuru yawe.”

Microsoft Office 365 ikora ite?

Gukoresha Office 365 bisaba kuba ufite internet, ukabasha kubona serivisi zirimo gukora no gukurikirana inyandiko ziri gukorwa icyarimwe n’abantu batandukanye.

Ni ukuvuga ko niba umuntu ari kwandika raporo runaka, mugenzi we bari gufatanya cyangwa se umuyobozi we ashobora kubona aho ageze ndetse byaba na ngombwa akagira icyo ahindura bitabaye ngombwa ko bayimwoherereza.

Ifite kandi n’uburyo bwo kuba abantu bakora inama bifashishije internet (Skype for business) kandi bakabikora mu gihe cy’ukwezi kose hatabayeho kubarirwa iminota.

Iyo uguze Office 365 unahabwa izindi serivisi zirimo urubuga nkoranyambaga rwifashishwa n’abantu bakora mu kigo kimwe, porogaramu ifasha kubara inkuru kinyamwuga, ishakiro, email ndetse na kalendari (exchange online).

Kugira ngo utangire gukoresha iyi porogaramu bisaba kubanza kwishyura, uhereye hagati ya 5100 na 20 300 Frw ku kwezi bitewe na serivisi wifuza.

Umuyobozi wa Liquid Telecom Rwanda, Alexis Kabeja yavuze ko Office 365 izagabanya amafaranga ibigo byatakazaga mu kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga
Liquid Telecom Rwanda yatangiye gufasha Abanyarwanda kubona 'Office 365' idasaba kubanza gushyirwa muri mudasobwa ngo umuntu abone kuyikoresha

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza