Leta igiye gukwirakwiza internet ya 4G mu mashuri

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 9 Gicurasi 2018 saa 08:21
Yasuwe :
1 0

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa, yatangaje ko umwaka utaha Leta izatangira gukwirakwiza internet ya 4G mu mashuri n’ahatangirwa serivisi z’ubuzima, nyuma y’uko umuyoboro wa internet ya 4G LTE umaze kugezwa mu Rwanda ku kigero cya 95%.

Minisitiri yatangarije uwo mugambi mu kiganiro cyagarukaga ku gipimo Internet ya 4G imaze gukwirakwizwaho mu Rwanda, cyabaye kuri uyu wa Gatatu mu nama ya Transform Africa 2018.

Rurangirwa yavuze ko kuba ahageze 4G mu gihugu ari hanini bitanga amahirwe yo kugira ngo serivisi zigere ku baturage, izikenewe mu nzego za Leta, mu bucuruzi ndetse n’abandi bikorera, zikabasha kwihuta zifite umuyoboro wihuta kandi wizewe.

Yakomeje avuga ko aho batangiye gukoresha 4G itanga umusaruro kuko babasha gukora ibitarakorwaga mbere kandi mu buryo bwihuse. Yavuze ko umwaka utaha no mu zindi nzego Leta izahakwirakwiza iyi internet.

Yagize ati “Iratanga umusaruro no mu nzego za leta, naboneraho no kubamenyesha ko duteganya mu mwaka utaha gutangira kuyikwirakwiza no mu mashuri no mu bindi bigo bya leta bitanga serivisi nko muri serivisi z’ubuzima.”

Rurangirwa yavuze ko ikigambiriwe ni uko internet igera ahantu henshi ikanakoreshwa n’abantu benshi kandi ihendutse.

Kuva mu 2013, internet ya 4G ikwirakwizwa mu Rwanda n’Ikigo Kt Rwanda Networks (KtRN).

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Han-Sung Yoon, yavuze ko iri koranabuhanga ryihuta rizahindura urwego rw’ubukungu bugashingira ku bumenyi nk’uko igihugu cyabyiyemeje.

Yagize ati “Ubu turangije gushyiraho ibikorwaremezo, tugiye kureba uko ikoranabuhanga ryatuma igihugu kigera ku bukungu bushingiye ku bumenyi, rigakoreshwa mu gutanga serivisi kandi rikaba umusemburo w’iterambere ry’igihugu rishingiye ku ikoranabuhanga.”

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi, yemeza ko 4G ihindura imitangire ya serivisi kuko iyo internet yihuse na serivisi zitangwa vuba cyane.

Yagize ati “Uko byari bimeze kera byafataga umwanya munini kugira ngo umuntu yinjire mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, umuntu uje kubikuza ugasanga amaze iminota icumi ariko ubungubu bikorwa mu munota umwe cyangwa ibiri.”

KtRN ni ikigo cy’ishoramari cyatangijwe mu 2013 ku bufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Sosiyete y’itumanaho yigenga yo muri Koreya y’Epfo, KT Corporation, mu rwego rwo gusakaza mu Rwanda umuyoboro mu by’itumanaho ukoresha ikoranabuhanga rya 4G LTE.

Ibi bikiyongeraho ikoreshwa n’icungwa ry’umuyoboro mugari wa Fibre 0ptique utabye hose mu gihugu ndetse no gucuruza serivisi zirebana n’ibi byombi ku yandi masosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda.

Leta y’u Rwanda ifite imigabane ingana na 49 % muri KT Rwanda Networks, indi 51% ikaba iya KT Corporation.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza