Internet yihuta ya 5G igiye guhindura ibintu mu ikoranabuhanga ku isi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 03:04
Yasuwe :
2 0

Ikigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Suède, Ericsson, cyashyize ahagaragara umugambi wo gukwiza isi ikoranabuhanga rya internet yihuta cyane ya 5G, igomba kuzaza yunganira 4G ikomeje kuza ku isonga mu kwifashishwa ku bakenera internet igezweho.

Mu kwezi gushize nibwo iki kigo Ericsson cyashyize ahagaragara ikoranabuhanga rishya rizafasha mu gusakaza internet ya 5G n’ibikoresho bigezweho birimo AIR 3246 radio ishobora gusakaza 4G na 5G. Ni nka cyo kiraro kizahuza abantu bakoreshaga 4G n’umurongo mushya wa 5G. Biteganyijwe ko AIR 3246 radio izatangira gucuruzwa mu gihembwe cya kabiri cya 2018.

Ni uburyo buzaharurira amayira ibigo bitanga itumanaho rya internet gutangira gusakaza 5G, ndetse na 4G ikabasha gukoreshwa neza ahantu hose uko bikwiye, kuko bigaragara ko aho igera hari ubwo idatambuka neza.

Umuyobozi ushinzwe iby’ubucuruzi muri Ericsson, Fredrik Jejdling yagize ati “Iyi radio nshya izafasha ibigo bitanga internet kuzamura urwego bitangaho 4G ku bafatabuguzi babyo uyu munsi no kwitegura 5G ejo hazaza, kandi bakoresheje ibyuma bimwe.”

Yanavuze ko icyo kigo cyiteguye gutanga serivisi za internet zizajyana n’iryo koranabuhanga, zizoroshya urugendo ruganisha ku ikoreshwa rya 5G ku bakiliya.

5G ihanzwe amaso kuko izafasha cyane mu gukoresha internet ku bintu binyuranye birimo applications zihariye zisaba internet ihambaye, ibikoresho binyuranye byo mu rugo, mu gucunga umutekano, mu bikorwa remezo n’ibindi bisaba internet yihuta bihagije.

Mu kugaragaza uburyo iyi internet izaba inyaruka cyane, ku bufatanye n’ikigo SK Telecom, BMW Korea, Ericsson yabashije gukurikirana imodoka ikoresha internet, yirukankaga ku birometero 170 ku isaha, mu kwerekana ingano idasanzwe y’umuvuduko wa 5G.

Minisitiri w’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yabwiye IGIHE ko kugira iyo internet itangire gucuruzwa mu Rwanda bizasaba icyangombwa cyihariye kuko ari ikoranabuhanga rishya, ariko kugeza ubu nta muntu uragisaba.

Yagize ati “Ntabwo turatangira gutanga ibyangombwa kuko 5G ni internet nshya ngira ngo izajya ku isoko mu myaka iri imbere ku rwego mpuzamahanga, kuyicuruza bizasaba icyangombwa ariko ntawe turagiha, nta n’uragisaba.”

“Gusa ni internet izaba nziza cyane kuko hari ibintu byinshi yafasha uyu munsi bitapfa gukunda nka ziriya modoka zitwara, ariko nko mu kazi, kuri telefoni, kugeza uyu munsi 4G irahagije.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko internet imaze kugezwa mu turere twose tw’igihugu, mu gukwirakwiza 4G ho ikaba imaze kugera kuri 70%.

Hari intego ko nibura mu mikino mpuzamahanga olempiki izabera muri Korea y’Epfo mu mwaka utaha aribwo abantu batangira kuryoherwa na 5G nubwo icyo gihe ishobora kuba itarakoreshwa kuri telefoni ngendanwa. Nibura iyi internet izatangira gucuruzwa mu 2020.

Ni internet inyaruka cyane kuko ibipimo byerekana ko ishobora kwihuta cyane inshuro 1000 ugereranyije na 4G, aho ishobora gutanga 20GB ku isegonda, ikaba yakwifashishwa cyane nko mu buvuzi bw’iyakure, mu kugenzura ibikorwa byawe wibereye ahandi n’ibindi.

Internet ya 5G igiye gutangira gukoreshwa ku isi
Umuyobozi ushinzwe iby’ubucuruzi muri Ericsson, Fredrik Jejdling

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza