Ingaruka ibigo by’u Rwanda bibika amakuru y’ikoranabuhanga hanze bishobora guhura na zo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Nyakanga 2017 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Mu bihugu byinshi birimo n’u Rwanda, imbuga za internet zibika amakuru y’ikoranabuhanga mu bubiko (Data Center) zo ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika ya Ruguru bitewe n’igiciro cy’amafaranga zishyuzwa n’abafite ubwo bubiko imbere mu gihugu kiri hejuru.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’Ikigo nyarwanda mu ikoranabuhanga (Ricta), bwagaragaje ko imbuga zirenga 54 % zikoresha ikirango cy’u Rwanda ‘.rw’ zibika amakuru yazo muri Amerika ya Ruguru, 18% zikoresha ‘.co.rw’ ziyabika mu Rwanda na ho izindi ziyabika hanze.

Kuba u Rwanda n’ibindi bihugu byinshi bitaragira ubushobozi buhagije bwo kwibikra amakuru y’ikoranabuhanga, biva ku kuba igiciro cy’abakora ako kazi baca amafaranga ari hejuru ugereranije n’ibihugu byo hanze.

Ibi impuguke mu ikoranabuhanga zemeza ko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ndetse ko bishobora no gutuma amakuru y’izo mbuga atizerwa umutekano wayo.

Mu kiganiro yahaye RBA, Neza Nice Fabrice, wakurikiranye cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga mu masomo ye ahanini ajyanye n’ubwirinzi bwo kuri internet (network security), yavuze ko kubika amakuru hanze bitagira ingaruka ku bukungu bw’igihugu ku kwishyura ubwo bubiko gusa ko ahubwo n’umutekano wayo uba utizewe.

Mu 2012, u Rwanda rwubatse ububiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga rufite icyizere ko byibuza bushobora kuzageza mu 2020 bugifite ubushobozi bwo kuyabika ariko Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yatangaje ko bigaragara ko buzuzura icyo gihe kitaragera, agahamagarira abashoramari gushyira imari yabo mu byo kubika amakuru mu Rwanda.

Yagize “Kubika amakuru mu gihugu hari byinshi byafasha, urugero mu minsi ishize benshi barabibonye ko Whatsapp na Skype byavuyeho kubera iki? Kubera umuyoboro w’itumanaho wavaga Mombasa ugaca Dubai ugakomeza no mu Burayi wari wacitse. Iyo bigenze uko, ya makuru yawe kuko wayabitse hanze ntuyageraho.”

Akomeza abigereranya nko kuba umuntu yaba ari mu nzu ye, akabika ibikoresho aza gukenera hanze, maze akabura urufunguzo ngo akingure asohoke abifate.

Yongeye ati “Rero ayo makuru abitse hano mu Rwanda, icyambere birihuta kubibona. Icya kabiri internet ivuyeho nta kibazo twagira. Ivuyeho cyangwa se iyo miyoboro ikagira ikibazo, abagira ikibazo ni abari hanze y’u Rwanda bashaka kubisoma ariko twe Abanyarwanda tukaba tubibona imbere mu gihugu.”

Ububiko bw’amakuru y’ikoranabuhanga muri rusange bujyana n’umutekeno wayo. Raporo y’umuryango mpuzamahanga mu by’itumaraho, ku bijyanye n’umutekano mu by’itumanaho ya 2017, Cyber Security Index, yashyize u Rwanda ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu gucunga umutekeno w’amakuru yarwo y’ikoranabuhanga, rukaba urwa 36 ku Isi.

Neza Nice Fabrice, wakurikiranye cyane ibijyanye n’ikoranabuhanga mu masomo ye ahanini ajyanye n’ubwirinzi bwo kuri internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza