Ikigo kiranguza internet mu Rwanda cyahembye abanyeshuri b’abanyempano mu by’ubugeni

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kanama 2017 saa 05:17
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo gukuza impano mu bakiri bato no kuyisigasira mu bakuru, Ikigo kiranguza internet ya 4G LTE Olleh Rwanda Networks (ORN) kimaze imyaka ine gikorera mu Rwanda cyahembye abanyeshuri bahize abandi mu kugaragaza ibicuruzwa byayo bishya bakoresheje ubugeni.

ORN yateguye amarushanwa yo guteza imbere ubuhanga bw’abanyeshuri biyumvamo impano yo gushushanya n’abakora ibihangano byo kwamamaza, baturuka mu mashuri yisumbuye na kaminuza.

Yari mu rwego rwo kumenyekanisha ibicuruzwa bya 4G LTE cyane ipaki ya internet yo mu bwoko bwa 4G ihendutse aho GB imwe ikoreshwa umunsi wose igura amafaranga 1000.

Iri rushanwa ryatangiye ku ya 24 Gicurasi ryitabiriwe n’abanyeshuri 130 bo mu yisumbuye na kaminuza nyuma yo kureba abitwaye neza biciye ku mbuga nkoranyambaga bahisemo 25 bakomeje mu cyiciro cya nyuma, ari na bo bavuyemo barindwi bahembwe.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2017 nibwo abitabiriye irushanwa bose uko ari 25 batanze ibihangano byabo byiganjemo iby’ubugeni, indirimbo na ‘cartoons’, bahuriye ku cyicaro cya 4G LTE giherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, berekana ndetse banasobanura ibihangano byabo.

Nizeyimana Huss wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, werekanye igihangano yakoze cyamamaza ipaki nshya ya internet ya 4GLte ni we wabaye uwa mbere ahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Nizeyimana Huss wiga muri Kaminuza y’u Rwanda yegukanye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda

Itsinda ryitwa Ubugeni ryagaragaje uko abantu ba kera na bo bashobora kurenga imbibi bagakoresha internet ya 4G, ryabaye irya kabiri rihabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Karan Shema Wiseman wiga ku Ishuri ry’Ubugeni ryo ku Nyundo yahembwe nk’uwiga mu mashuri yisumbuye wakoze igihangano cyiza, na we ahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Abandi bakurikiyeho kugeza ku mwanya wa karindwi bahawe Smartphone zizabafasha mu masomo yabo ya buri munsi. Aba bose bitwaye neza bazagirana amasezerano y’imikoranire na 4G square mu rwego rwo gukomeza gukurikirana impano zabo.

Umwe mu bayobozi bashinzwe ibijyanye n’ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya internet ya 4G LTE, Mark Kalomba, yatangaje ko iki gikorwa bagikoze mu rwego rwo kuzamura impano z’abana b’abanyeshuri.

Yagize ati “Twashyizeho iki gikorwa kugira ngo turebe impano z’abanyeshuri bacu. Bazi ubwenge niyo mpamvu twagira ngo tubakoreshe kugira ngo badutangirize igicuruzwa cyacu. N’ubwo iki gicuruzwa cyagenewe mu buryo bw’ibanze abanyeshuri ariko na buri Munyarwanda wese yakoresha iyi paki ya internet.”

Internet ya 4G LTE yatangijwe mu Rwanda mu 2014, aho uwo mwaka 8% by’igihugu ari byo yagejejwemo, mu 2015 byarazamutse bigera kuri 17% mu gihe umwaka ushize byiyongereye bigera kuri 62%.

Mu nama yahuje kompanyi ishinzwe gukwirakwiza internet ya 4G, Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN) n’abayicuruza, muri Mutarama hagaragajwe icyerecyezo cyo gusoza umwaka 92% by’igihugu byagejejwemo iri koranabuhanga.

Abagera kuri 25 bagaragaje impano y'ubugeni mbere yo gutoranywamo barindwi bahembwe
Abitwaye neza bazagirana amasezerano y’imikoranire na 4G square mu rwego rwo gukomeza gukurikirana impano zabo
Ikigo kiranguza internet ya 4G LTE, Olleh Rwanda Networks, cyahembye abanyeshuri bagaragaje impano mu by’ubugeni
Umuraperi Bulldog yasusurukije abitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza