Icyuho hagati y’imbuga za internet zifite amakuru yazo abitse mu Rwanda n’ari hanze yarwo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Nzeri 2017 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Imbuga nyinshi za internet zikorera mu Rwanda, amakuru yazo aho kubikwa mu Rwanda abitse mu bihugu by’i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikaba impamvu ituma amafaranga akomeza gusohoka mu gihugu ajya mu mahanga kwishyura ubwo bubiko bw’ayo makuru kandi umutekano wayo ugakemwanga nk’igihe habaye ikibazo muri ibyo bihugu abitsemo.

Kugeza ubu, Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) gitangaza ko imbuga ziherwa n’indangarubuga ya Rw, Co.rw na Gov.rw zingana na 3300.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Internet Society, bwagaragaje ko kugeza muri Werurwe 2017; 14.9% by’imbuga zifite indangarubuga za .rw ari zo zari zifite amakuru abitse mu Rwanda. Ni mu gihe izifite indangarubuga y’ubucuruzi ya .co.rw, zibitse mu Rwanda ari 18.7%.

Hari izindi mbuga nyinshi zirimo izifite indangarubuga ya .com, .net, n’izindi zifite amakuru yazo abitse hanze. RICTA ivuga ko itazi umubare wazo kuko nta bushakashatsi burazikorwaho kandi aba atari yo izibikiye amakuru.

Kuri uyu wa Gatatu mu nama yigaga ku iterambere ry’ikoreshwa rya internet mu Rwanda, RICTA yatangaje ko umwaka ushize yabashije kurengera 1 37 880 000 Frw ibikesha kuzana amakuru menshi agenewe abanyarwanda akabikwa mu Rwanda.

Ushinzwe itumanaho n’igurisha muri RICTA, Geoffrey Karegeya, yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga atabitswe na RICTA ahubwo ngo ari mu mifuka y’abanyarwanda.

Ati “Niba kanaka agiye kuri internet, ukaba wenda ushaka kumanura video kuri YouTube, amakuru […] ubundi mbere byahitaga bikuyobora ku mirongo yo mu mahanga aho bibitse, uko ugenda ushakisha ukaba wahatakariza nk’igihumbi, kikanashira utaranabona n’ibyo washakaga. Ubu rero niba igihumbi kitarakwemerega kureba ibyo ushaka, uyu munsi ukaba ubibona nta n’ijana rigiye, amafaranga 900 uracyayafite, ukubye n’abantu bashatse ayo makuru bihwana n’ariya mafaranga”.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA, Ghislain Nkeramugaba, yasabye abanyarwanda bafite imbuga za internet zibitse amakuru yazo hanze, kuyazana mu Rwanda. Yavuze ko abibwira ko kubika amakuru y’imbuga zabo hanze aribyo bitanga umutekano kurusha mu Rwanda bibeshya cyane.

Ati “Hari amakuru menshi akiri hanze y’igihugu twifuza ko yaba mu Rwanda, abantu bakayageraho bitabagoye kandi byihuse. Abavuga ko umutekano w’amakuru yabo utizewe neza bakajya kuyabika hanze ntabwo aribyo kuko uyu munsi ikigo cyose cya Leta gifite amakuru yacyo hano mu Rwanda, kuba bihari bivuze ko bifite umutekano. Abavuga ko hanze ariho hari umutekano kurusha hano baribeshya cyane.”

Nkeramugaba yavuze ko kuri ubu mu Rwanda bafite ububiko bw’amakuru (Data Centers) buhagije icyakora ngo buri kugenda buba buto, ahamagarira abashoramari kugana uru rwego.

Ku bijyanye n’ikiguzi cya internet, Nkeramugaba kandi yasabye abacuruza ifatabuguzi rya internet kugabanya ibiciro kugira ngo abanyarwanda babashe kugera ku makuru bifuza kandi bitabahenze ngo kuko no mu bihugu byo hanze aho barangurira byaragabanyutse.

Ricta iri kuvugana n’ibigo nka Facebook na Cloud flare ngo amwe mu makuru yabyo agendanye n’abanyarwanda bize kuyabika mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga (RICTA), Ghislain Nkeramugaba
Umwe mu bari bitabiriye iyi nama
Umukozi wa RURA wari witabiriye inama yiga ku iterambere ry'ikoreshwa rya Internet mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza