Hatangijwe uburyo bwo kugura internet ya 4G hifashishijwe telefoni ngendanwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Ukwakira 2018 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo gisakaza mu Rwanda umuyoboro wa Internet ya 4G, Korean Telecom Rwanda Network (KTRN), cyatangije porogaramu yo muri telefoni igendanwa, abakiliya bashobora kwifashisha bagura Internet byoroshye.

Porogaramu yatangijwe ni iyitwa ‘LTE RWA’ aho umuntu wese ufite telefoni igezweho (smartphone) ashobora gushyira muri telefoni ye ayikuye kuri Google Play cyangwa App Store.

Iy winjiye muri iyo porogaramu iguha umwanya wandikamo nimero za Sim Card ya 4G ukoresha, waba utayifite ukayigura ku bacuruzi ba 4G bakorana na KTRN.

Abafite telefone zisanzwe nabo bashyiriweho uburyo bashobora kugura internet ya 4G aho bari hose, bakanda *900# bagakurikiza amabwiriza. Ubu buryo wabukoresha wigurira cyangwa ugurira abandi.

Umuyobozi ushinzwe igenabikorwa muri KTRN Rwanda, Ngabonziza Désiré, yavuze ko bakoze ubwo buryo kugira ngo borohereze abakiliya kubona internet ya 4G biborohereye.

Ati “Nta mpamvu yo gukoresha impapuro cyangwa ibyapa tubyamamaza. Kuki se tutabishyira mu ntoki yawe ko ari byo byiza. Twakoze porogaramu uyifashishije ushobora kwigurira internet ya 4G uri mu rugo, icyo usabwa ni ukubona SIM card ya 4G yanditse, ubundi ukabikora nkuko ugura umuriro, amazi n’ibindi.”

KTRN ifite amapaki atandukanye ya Internet ya 4G arimo ingana na 1GB imara umunsi umwe ishobora kuboneka ku mafaranga 1000, iya 1GB imara ukwezi ishobora kuboneka hagati ya 1800 na 2000 Frw ndetse na 3GB imara ukwezi.

Umuyobozi Mukuru wa KTRN, Yoon Han-sung, yavuze ko ukurikije uko ibiciro byari bimeze ubwo batangiraga mu 2014, ngo byaragabanyutse ku buryo bugaragara.

Yavuze ko icyo gihe umuturage yashoboraga kugura Internet ya 4G guhera ku mafaranga y’u Rwanda 5000, bitandukanye n’ubu ishobora kuboneka ku mafaranga 1000 bitewe n’umucuruzi yayiguzeho.

Ati “ Abacuruzi ba 4G bagurisha ku biciro bitandukanye ariko KTRN yakoze ibishoboka byose ngo ihe umunyarwanda internet mu gihugu hose kandi ihendutse. 4G ntabwo ihenze ahubwo abantu bagomba kumenya uko bikora.”

Paul Barera, Umuyobozi wa RTN (Rwanda Tele Center Network) imwe muri sosiyete 22 zicuruza Internet ya 4G mu gihugu yatangaje ko abavuga ko igihenze ari abadafite amakuru.

Yagize ati “Impamvu abaturage bavuga ko ihenze bashobora kuba batazi ibiciro kuko ababivuga kenshi ni abo hanze ya Kigali kandi abacuruza 4G benshi bakorera muri Kigali. Iyo ugiye kureba n’ibindi biciro usanga bidahenze.”

Umuyoboro wa Internet ya 4G umaze gukwirakwizwa mu gihugu hose ku kigero cya 96.4 %.

Abashaka kugura internet ya 4G bashobora kubikora kuri telefoni zabo ngendanwa
Umuyobozi Mukuru wa KTRN, Yoon Han-sung, yavuze ko ukurikije uko ibiciro byari bimeze ubwo batangiraga mu 2014, ngo byaragabanyutse
Umuyobozi ushinzwe igenabikorwa muri KTRN Rwanda, Ngabonziza Désiré, yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo abakiliya kubona internet ya 4G biborohereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza