Hagaragajwe uburyo bwo kurinda mudasobwa zo mu Rwanda igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye ibihugu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Gicurasi 2017 saa 09:28
Yasuwe :
2 1

Nyuma y’aho mu cyumweru gishize igitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye ibihugu bigera ku 150, Ikigo cy’igihugu cy’Ikoranabuhanga (RISA) cyasohoye imirongo ngendarwaho ikwiye gukurikizwa na buri wese utunze mudasobwa mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo byatangajwe ko mudasobwa zigera ku bihumbi 200, zibasiwe na virus yitwa WannaCry ifunga ibintu byose biri muri mudasobwa, kugira ngo ubifungure ugasabwa kwishyura amadolari 300. Kugeza ubu ibihumbi 50 $ nibyo bimaze kwishyurwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bwa RISA bwavuze ko abantu bakwiye kwitondera iki gitero kigaragaza mu mazina atandukanye nka WannaCrypt, WannaCry, WannaCryptor cyangwa Wcrya.

Mudasobwa zikomeje kwibasirwa ni zikoresha porogaramu ya OS (Operating System) itangwa n’Uruganda rwa Microsoft.

Nubwo iki gitero cyibasiye ibihugu bikomeye ku Isi nk’u Bwongereza n’u Burusiya kitaragera mu Rwanda, RISA yasabye abatunze mudasobwa by’umwihariko izikoresha OS ya Microsoft kurushaho kwirinda, ibereka ibyo bakwiye gukurikiza:

1. Buri wese arasabwa kubika ku buryo bwihariye (backups) kandi buri munsi, ibintu byose biri muri mudasobwa ye nka porogaramu, ibirebana na emails, amakuru (database), n’ibindi. Ndetse akagerageza kubigarura kugira ngo arebe niba byongera gukora neza (restoration).

2. Mudasobwa zose zikwiye gushyirwamo uburyo bwo kwirinda bujyanye n’igihe (security updates), by’umwihariko MS17-010 ituma mudasobwa yawe idapfa kwinjirwamo n’iriya virus.

3. Igihe utarashyiramo iriya porogaramu igamije kurinda umutekano wa mudasobwa yawe, kuraho uburyo bwo gusangira amakuru, ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Printer ku bantu bari ku muyoboro umwe (network), buzwi nka Server Message Block V1 (SMB v1), unyuze kuri iyi nzira https://support.microsoft.com/en-us/help/2696547/how-to-enable-and-distable-smbv1-smbv2,-andsmbv3-in-windows-vista,-windows-server-2008,-windows-7,-windows-server-2008-r2,windows-8,-and-windows-server-2012)

4. Shyira urukuta (Firewall) kuri mudasobwa zose ziri ku muyobora utari mugari (Local Area Network, LAN), ndetse wongereho akantu kabuza abashaka gukoresha SMB ku nzira ya 445.

5. Mudasobwa zose zigomba gushyirwamo Windows 10, kugira ngo zibashe kubona ubwirinzi bwose butangwa na Microsoft. Uburyo bw’ubwirinzi burimo Antivirus, Windows Defender, bifite ubushobozi bwo kubona kiriya gitero nabwo bukwiye gushyirwa muri mudasobwa.

6. Reba neza ko Antivirus uri gukoresha yongewemo uburyo bw’ubwirinzi bwa vuba, kuko abazitanga bakomeje gukora ibishoboka ngo bazongerere ubushobozi bwo guhangana n’iki gitero.

7. Buri wese ufite mudasobwa kandi arasabwa kwirinda gufungura ubutumwa atazi, by’umwihariko ubuherekejwe n’indi nyandiko cyanga ibindi (attachment). Ikindi ni ukwirinda gukura kuri internet ikintu cyose utizeye uwagishyizeho.

Uramutse uhuye n’ikibazo cyangwa mudasobwa yawe yibasiwe n’iki gitero, urasabwa kuyikura ku murongo wa internet, ukihutira kubimenyesha RISA uhamagara umurongo utishyurwa 4045, cyangwa ukohereza ubutumwa kuri [email protected]

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza