Facebook yemeye ko yashyize ku karubanda ubutumwa bw’abarenga miliyoni 14

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Kamena 2018 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo gifite urubuga nkoranyambaga rwa Facebook cyatangaje ko ikosa ryo muri porogaramu zacyo ryatumye ibintu bitangazwa kuri konti zigera kuri miliyoni 14 bibonwa n’abantu bose, mu gihe nyiri konti ari we wihitiramo abagomba kureba ibyo yandika.

Mu buryo busanzwe, Facebook iha uburenganzira umuntu uyikoresha, ko igihe yanditseho, ashyizeho ifoto cyangwa amashusho, ashobora kugena abantu baza kubireba niba ari inshuti, abandi yihitiyemo cyangwa niba bifunguriwe rubanda (public), aho ashobora no gukora urutonde rwabo.

Gusa ikosa ryabaye mu gihe cy’iminsi icumi hagati ya tariki 18 - 27 Gicurasi ubwo Facebook yageragezaga uburyo bushya bwo kugira ibyo usangiza abantu kuri uru rubuga nkoranyambaga, ryahise rihindura amahitamo abantu bigeneye kuri konti miliyoni 14, hemezwa ko bigaragara ku bantu bose hatitawe ku byo bahisemo mbere.

CNN yatangaje ko icyo gikorwa ngo cyafashe iminsi itanu mu kubihindura. Facebook yavuze ko yihutiye guhindura ibyo bintu yemeza ko ibyo banditse bibonwa n’inshuti gusa, yihutira kugenda iboherereza ubutumwa bubasaba kongera gusuzuma igenamiterere ry’ibyo bashyize kuri Facebook muri ya matariki bugira buti "Please Review Your Posts," hariho n’inzira ibageze ku byo bari batangaje.

Umukozi Ushinzwe kurengera uburenganzira bw’abakoresha uru rubuga, Erin Egan, yasohoye itangazo rivuga ko Facebook yakemuye icyo kibazo, ndetse ko abagizweho ingaruka bakongera bakagenzura ‘posts’ banditse muri ya matariki.

Yakomeje agira ati “Mu kuri iri kosa ryabayeho nta ngaruka ryagize ku bintu bari bashyize hanze mbere, kandi bakomeza kugenda bahitamo abantu bareba ibyo batangaza nk’uko bisanzwe.”

Iki ni ikindi kibazo gisize icyasha Facebook muri uyu mwaka nyuma y’ikigo Cambridge Analytica cyinjiye mu makuru y’abantu benshi, bikagira ingaruka kuri konti zigera kuri miliyoni 87.

Facebook yasabye abantu bagezweho n'ingaruka kujya basuzuma ko ibyo banditse nta cyahindutse mu bagomba kubireba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza