Airtel yahize izindi sosiyete z’itumanaho mu gutanga internet yishimirwa na benshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2017 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Igerageza ry’itora (poll) ryakoreshejwe n’ikinyamakuru Service magazine cyandika inkuru zijyanye n’imitangire ya serivisi nziza, ryagaragaje ko Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda iza ku mwanya wa mbere mu gutanga Internet yishimirwa n’abayikoresha.

Muri iri tora ryakozwe binyuze kuri Twitter, Airtel Rwanda yagize amajwi 54%, byongera gushimangira ko Internet nziza, ihendutse kandi ikunzwe n’abatari bake.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu yatangaje ko ikomeje gutera intambwe mu kurushaho kuvugurura ibikorwa byayo, igeza ku bakiliya serivisi nziza kandi zihendutse, cyane cyane izo bakunze gukoresha zirimo nka Internet.

Ati “Twarushije kunoza serivisi za Internet dushyiraho ibikorwaremezo bigezweho bituma babasha gukoresha Internet yihuta cyane ya 4G LTE.”

Yakomeje avuga ko mu bindi bashyizemo imbaraga ari uburyo bworoshye bwo kugura Internet buzwi nka MAXPack, inorohereza abantu kubona iminota yo guhamagara badahenzwe.

Airtel Rwanda ibarizwa muri Bharti Airtel Limited, kimwe mu bigo by’itumanaho bimaze kubaka izina, ikorera mu bihugu 20 byo muri AFurika na Aziya, ikaba iza ku mwanya wa 3 ku isi mu kugira abakiliya benshi aho mu mpera za Mutarama 2016, yari ifite ababarirwa muri miliyoni 353.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda, Moses Abindabizemu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza