Abavuga ko ikoranabuhanga rihenze bari mu mwijima ubahenze kurusha 4G - Bosenibamwe

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 29 Nzeri 2016 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe yasabye abaturage b’iyi Ntara kurushaho kwitabira gukoresha internet mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse badasize inyuma igihugu cyabo.

Ibi Guverineri Bosenibamwe yabitangarije mu gikorwa cyateguwe na KT Rwanda Corporation, sosiyete icuruza serivisi za internet ya 4G, kigamije kwegereza no gukangurira abantu gukoresha iyi internet cyabereye mu murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze.

Guverineri Bosenibamwe yavuze ko ubukungu bw’igihugu bugomba gushingira ku bumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga, yibutsa abavuga ko rihenze ko bibeshya.

Yagize ati"Ubukungu bw’igihugu bugomba gushingira ku bumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga kandi abavuga ko rihenze bari mu mwijima ubahenze kurusha 4G."

Yasabye abayobozi b’ibigo byose ndetse n’ab’inzego z’ibanze kurushaho kwitabira gukoresha Internet kugira ngo bihutishe iterambere ari na ko baha urugero abo bayobora.

Twizerimana Berancilla, umwe mu bakoresha internet ya 4G mu bucuruzi bwe yagize ati"Ubona ko iyi internet yihutisha serivisi kandi ntabwo ikunze gutakaza "connection", ariko twifuza ko buri wese yayibona agahabwa amahirwe yose bijyanye n’ubushobozi bwe."

Uwitwa Amani yagize ati"Internet ya 4G irihuta cyane ahubwo twifuzaga ko yakwirakwizwa ahantu hose igakoreshwa kuko nta mwanya munini byajya bitwara bityo tukihuta mu iterambere."

Antoine Sebera wari uhagarariye sosiyete ya KT Rwanda Corporation, avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga kuri iyi internet ya 4G, bityo bikazongerera abantu amahirwe yo kuyikoresha bayibyaza umusaruro ari benshi.

Yagize ati "Ahantu henshi irahari ariko iracyitabirwa n’abantu bake, tugiye gukora ubukangurambaga bityo byongerere abantu amahirwe yo kwiteza imbere hifashishijwe ikoranabuhanga."

Akomeza asaba abanyarwanda bose gukangukira gukoresha iri koranabuhanga kuko ribateza imbere mu bumenyi, ubuzima ndetse no mu bukungu.

Internet ya 4G LTE ikorera mu turere 28 tw’u Rwanda. Mu Ntara y’Amajyaruguru ikoreshwa mu mijyi ya Musanze, Nyakimana, Gicumbi, Gakenke na Kidaho, bikaba biteganyijwe ko n’ahandi izahagezwa bitarenze mu mwaka wa 2020.

"4G LTE"(4th Generation Long Term Evolution) ni icyiciro cya kane cya Internet ikoreshwa hadakenewe umugozi (Wireless) ari na byo bigezweho muri iki gihe.

Guverineri Bosenibamwe yasabye abaturage n'abayobozi kwitabira gukoresha 4G
Antoine Sebera avuga ko bagiye gukangurira abaturage bose kwitabira gukoresha interineti ya 4G
Abaturage basabwe kwikuramo imyumvire y'uko interineti ya 4G ihenze
Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe n'umuhanzi King James

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza