Kwamamaza

Abahanga baraburira isi bitewe n’intasi z’Abashinwa zikomeje kwiyongera

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 09:47' na Uwishyaka Jean Louis


Abahanga mu by’ikoranabuhanga, baraburira abantu banyuranye ko bakwiye kwitonda ahanini ngo bitewe n’intasi zikomoka mu Bushinwa zikomeje kwinjira mu mabanga y’abantu ndetse n’ibihugu bitandukanye bagamije kwiba umutungo bwite ku by’ubwenge mu buryo butazwi.

Umwaka ugiye gushira u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bemeranyijwe ko batagomba gushyigikira ubujura bukomeje gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Gusa aya masezerano ntabwo yubahirijwe uko bikwiye bitewe n’uko u Bushinwa bwakomeje kwinjira mu mabanga y’inzego zitandukanye muri Amerika.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe kugenzura ibikorwa by’ikoranabuhanga muri Amerika, Mike Rogers, yatangaje ko ibikorwa by’ubugenzuzi bukoreshwa ikoranabuhanga bya Leta y’u Bushinwa ngo bikomeje gukorerwa Guverinoma ya Amerika, urwego rw’ingabo, ibigo by’amashuri ndetse n’abikorera muri iki gihugu.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bikorwa by’ubutasi bikorerwa urwego rw’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishobora kwangiza ubucuruzi bw’iki gihugu ndetse bikaba ngo byanatuma ibiciro bizamuka. Yavuze kandi ko igiteye ubwoba cyane ari uko mu gihe amabanga ya gisirikare yaba yibwe ngo bishobora gushyira mu kaga ingabo za Amerika mu gihe cy’urugamba.

U Bushinwa bwamaganira kure ibibuvugwaho, bukemeza ko nta ruhare bugira mu kwinjira mu mabanga ya Leta zunze ubumwe za Amerika.

FireEye, ikigo gishinzwe gucunga umutekano w’imbuga za Interneti nacyo cyemeza ko uburyo u Bushinwa bwashyizeho mu guhangana n’iki kibazo bugenda butanga umusaruro, bitewe n’uko mu myaka ibiri ishize ngo ibikorwa by’ubutasi byibasiraga Guverinoma ya Amerika n’ibindi bigo byo muri iki gihugu byagabanutse cyane.

Hatangwa urugero rw’Umunyamerika witwa Chi Mak wafashwe n’urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) mu 2004, agerageza koherereza Leta y’ u Bushinwa amwe mu mabanga y’igisirikare kirwanira mu mazi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ese ni gute intasi z’ikoranabuhanga zikora?

Abahanga bavuga ko rimwe na rimwe ubutasi bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga butungurana cyane ku buryo umuntu atabasha gusobanukirwa igihe n’uko bwakozwemo.

Urugero rufatika ni uburyo intasi z’Abashinwa zikoresha uburyo bunyuranye bwangiza za mudasobwa bikazifasha gukurikirana umuntu ntabimenye. Mu buryo bakoresha ngo harimo ubwitwa Spear phishing buza mu buryo bw’ubutumwa (email) bukwereka ko buturutse ku muntu mukorana ubucuruzi cyangwa undi muntu wese uzi.

Icyo gihe bagusaba gufungura ubwo butumwa, maze ngo kuva ako kanya izo ntasi zigahita zitangira gukoresha amabanga yawe.

Ese izi ntasi ziba zigamije iki?

Akenshi ngo izi ntasi zikoreshwa mu kwiba amabanga y’abandi mu rwego rwo gufasha igihugu runaka mu kuzamura ubukungu bwacyo, guha ingufu igisirikare ndetse n’ibindi.

Ubu butasi rimwe na rimwe buba bugamije kwiba bimwe mu bikoresho byifashishwa n’abantu banyuranye.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga bemeza ko ibihugu binyuranye bishobora kwigwizaho amafaranga binyuze mu kwiba amakuru abifasha gukora ibikoresho by’ibyiganano ndetse n’intwaro z’inkazi aho kugira ngo babyihangire.

Muri Werurwe, umushinwa w’imyaka 50, Su Bin yafashwe agerageza kwinjira mu mabanga y’igisirikare cya Amerika agamije kuyoherereza u Bushinwa. Yari amaze imyaka itanu akorana n’abantu batazwi bashaka kumenya amwe mu mabanga ajyanye n’imikorere y’indege ya Boeing’s C-17 ndetse n’izindi ndege z’intambara.

Akenshi usanga ibikorwa by’ubutasi biba binagamije gukingira ikibaba no gufasha umwanzi.

Gusa ibihugu binyuranye byashyize ingufu mu kurwanya ibikorwa by’ubutasi bukorwa hinjirwa mu mabanga y’abantu banyuranye n’ubwo abahanga bakomeza kuburira abantu guhora bari maso kuko ngo ibi bikorwa bikomeje gukorwa hirya no hino ku isi bimaze gufata indi ntera.

U Rwanda ruri mu bihugu byagabweho ibitero by’ikoranabuhanga, aho muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yabwiye abadepite ko buri munsi u Rwanda rugabwaho ibitero bisaga 1000 by’ikoranabuhanga n’ubwo bisubizwa inyuma, ariko agahamya ko hakenewe ubwirinzi buhagije butuma habaho guhangana n’ibyo bitero mbere y’uko bigabwa.

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ni rumwe mu nzego za Leta zashimangiye ko abajura bakoresha ikoranabuhanga bagerageje inshuro zigera kuri miliyoni 23 ngo bibe amafaranga, ariko bagasanga inzego zishinzwe ikoranabuhanga zayo zarashyizeho ubwirinzi.

Abakora ibikorwa by'ubutasi bakoresha amayeri atandukanye
Muri Werurwe, Su Bin yafashwe agerageza kwiba amakuru ku mikorere y'indege y'Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved