Indege ikoresha ingufu z’imirasire yakoze urugendo rwayo rwa kabiri iva I Madiride muri Esipanye igana muri gihugu cya Marocco.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iyo ndege yakuraga ingufu ku mabuye akoresha imirasire y’izuba agera ku 12,000 akaba yarahaga ingufu moteri 4 z’amashanyarazi.
Umupilote witwa Bertrand Piccard yageze i Rabat (Morocco) nyuma y’amasaha 19 ivuye Madrid muri Esipanye.
Urugendo rwatangiriye mu Busuwisi mu kwezi kwa Gicurasi ryari igerageza rigamije kuzazenguruka Isi mu mwaka wa 2014, rukaba rwari urugendo rw’ibilometero ibihumbi bibiri magana atanu (2,500) ; Piccard yagendaga yohereza kuri Twitter ye @bertrandpiccard uko urugendo rwe rwifashe.
Abantu bari kubutaka babashaga gukurikirana uko urugendo rw’iyi ndege rumeze, uko imbaraga za batiri zayo zingana, ndetse n’umuvuduko wayo bakoresheje urubuga rwa interinete rwa solarimpulse.com.
Piccard yishimiye kubona aguruka akambukiranya ikirere cy’Uburayi bw’Amajyepfo akoresheje moteri zikura ingufu ku mirasire y’izuba. Borschberg afatanije na Piccard bakoze kuri uwo mushinga wamaze imyaka 9 ; urugendo rwa mbere barukoze bava mu Busuwisi bajya i Madrid muri Esipanye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Mobicash, ubuhanga bw’Umunyarwanda mu kubitsa no kubikuza bugiye gukoreshwa mu Rwanda
17.05.2013 |
|
Ngoma : Yakoze imbabura ikoresha amakara make ikarinda ibidukikije
11.05.2013 |
|
Nyuma y’imyaka 10 yavumbuye uburyo bwo guhindura imboni y’ijisho
10.05.2013 |
|
Indege ikoresha ingufu z’imirasire y’izuba yatangiye igeragezwa
5.05.2013 |
|
KOICA izatanga asaga Miliyoni eshanu z’amadolari mu guteza imbere ikoranabuhanga
18.04.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |