Kwamamaza

Uburyo bwa ‘Hyperloop’ bugiye kwifashishwa mu gutwara abantu ku muvuduko udasanzwe

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 08:13' na Rabbi Malo Umucunguzi


Umujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, umenyereweho umuvundo udasanzwe w’abantu n’ibinyabiziga, ushobora kuba uwa mbere ku Isi mu gushaka igisubizo mu ngendo mu buryo butari busanzwe ku Isi hifashishijwe igikoresho gishya, Hyperloop.

Ubwo buryo buriyongera ku bundi busanzwe mu ngendo nka gari ya moshi, imodoka, ubwato, indege cyangwa se ibyogajuru.

Hyperloop izaba ikoresha umuvuduko udasanzwe, ifite imyanya abagenzi bicaramo ndetse bakabikamo imizigo yabo, ikanyura mu nzira yubatse mu kirere mu ishusho nk’iy’uruhombo, iyo nzira igahuza imijyi itandukanye ku buryo Hyperloop inyuramo hagati mu bwisanzure, hejuru y’inzira yayo ikagira uburyo yinjiza ingufu z’izuba zituma imirimo yayo ishoboka.

Iyo nzira kandi igira n’uburyo igice kiba kirimo abantu kibasha kwimuka, kigendera imbere mu nzira cyagenewe, nk’uko CNN ibitangaza.

Biracyasa n’indoto ariko umuhanga Elon Musk ufite inganda za Tesla Motors ikora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, kimwe n’uruganda rwa SpaceX cyangwa Space Exploration Technologies Corporation, rukora ibigendajuru, afite icyizere ko bizaba impamo.

Uyu munyemali yatekereje ubu buryo, ariko yemera gusangiza Isi ubumenyi yagezeho ku buntu, ngo nundi uzabasha kubukoresha azahindure Isi.

Imikorere ya Hyperloop

Hyperloop ishobora kwihuta ku muvuduko ushobora kugera ku bilometero 1200 ku isaha.

Ibigo bitandukanye byamaze kugaragaza ko byiteguye gushyira mu bikorwa uyu mushinga, aho Umujyi wa Dubai ushaka umuntu “wahindura ahazaza h’uburyo bwo gukora ingendo”, agafasha abantu kuva mu mujyi wa Dubai bakajya muri leta ya Fujairah biteganye ku mwigimbakirwa w’abarabu, mu minota 10 gusa.

Ubusanzwe ni ibilometero 165, ku buryo bifata amasaha abiri ngo umuntu agereyo n’imodoka.

Ku muvuduko wayo kandi Hyperloop izaba ishobora kugenda ibilometero 616.379 ikava Los Angeles ikagera San Francisco muri USA mu minota 34.

Mu mpungenge zigaragazwa harimo ko abagenzi bazaba bagendera mu nzira itagira idirishya, ndetse imikorere yayo bagatinya ko ishobora kugira uburwayi itera. Bitewe n’uburyo abantu bazaba bagenda mu gice gifunze hose, hibazwa uburyo abantu bashobora gutabarwa igihe cyose haramuka habayeho impanuka.

Igitekerezo cya Hyperloop gisa n’ikimaze imyaka isaga 200, kuko mu 1812 umuhanga George Medhurst yanditse igitabo gikubiyemo igitekerezo cye cyo kubaka uburyo bwo gutwara abantu n’ibicuruzwa yifashishije uburyo bwo kunyura mu gisa n’igihombo gifite umwanya uhagije imbere.

Ibigo bitatu byatangiye gutera inkunga uyu mushinga wa Hyperloop, birimo Hyperloop Transportation Technologies Inc, SpaceX na Hyperloop Technologies, ndetse zimaze igihe ziganira na guverinoma zisaga 10 z’ibihugu birimo u Bushinwa ngo yubake ubu buryo mu mijyi ikomeye ku Isi.

Itsinda rya Dubai Future Foundation rirateganya kwakira abahanga mu bwubatsi basaga 100 muri Nzeli, bazaturuka ku Isi yose, bakazatoranywamo batandatu ba nyuma ari nabo bagaragariza abakemurampaka ibishushanyo mbonera by’imishinga yabo, mu gihe cy’amasaha 48.

Umuyobozi mukuru wa Dubai Future Foundation, Mohammed Al Gergawi, yagize ati “Dubai igiye kwakira iki gikorwa kidasanzwe nka kimwe mu bigaragaza icyerekezo cya visi Perezida akaba Minisitiri w’Intebe n’Umuyobozi wa Dubai, Nyakubwahwa Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, kigamije kugira UAE na Dubai icyitegererezo ku Isi mu bijyanye no guhanga ibishya, mu guhanga ibisubizo bijyanye n’ahazaza ku bibazo abaturage bafite.”

Yakomeje agira ati "Iri rushanwa ni umwanya ukomeye wo guteza imbere ibitekerezo bifatika mu rwego rwo gutwara abantu.”

Ibiro Ntaramakuru byo mu barabu, WAM, bivuga ko Al Gergawi yakomeje agaragaza ko gushaka ibisubizo byo gutwara abantu mu gihe kiri imbere “bizahindura uburyo abantu bakora gahunda zabo za buri munsi, uko bakora n’uko bajya ku kazi, hitawe cyane ku kuba Isi iri impinduka mu bya tekiniki nko kugaragaza ibintu mu buryo bwa 3D printing, imodoka zitwara ubwazo n’amarobo.”

Ubu buryo kandi bwitezweho guhindura bidasanzwe iterambere ry’umujyi wa Dubai, kurusha uko byari bisanzwe bimeze.

Hyperloop izaba ifite inzira igaragara hejuru ku butaka
Ifite ibice bizajya bituma yihuta
Imbere muri Hyperloop
Imbere muri Hyperloop
Hyperloop inyura ahantu hadatuma urugendo rwayo rushobora gusubikwa
Hyperloop izaba ifite inzira yihariye iyifasha kwihuta
izaba ari ikoranabuhanga rigenzurwa na mudasobwa, nta mirimo ya muntu izaba ihari
Aho Hyperloop zizaba zihagarara
Elon Musk urangaje imbere igitekerezo cya Hyperloop

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved