Tap&Go, ikoranabuhanga rimaze kongera 30% by’ayinjizwaga n’imodoka zitwara abantu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 Gicurasi 2017 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Umugabane wa Afurika ushyize imbere impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi izabasha kuzamura ubukungu bwawo, imibereho myiza y’abawutuye n’izindi nkingi zizatuma ugera ku rwego rw’indi migabane yibeshejeho idasabiriza ku bandi.

Iyi ntego izagerwaho biturutse ku guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane iryavumbuwe n’Abanyafurika nka Patrick Buchana, Umunyarwanda watangije ikigo AC Group gifite ikoranabuhanga ririmo iryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo ukoreshehje ikarita izwi nka Tap&Go.

Ibikorwa bya Buchana bimaze imyaka igera kuri ibiri mu Rwanda, byaragutse bigera no mu mijyi ibiri yo muri Cameroun.

Mu nama ku mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika ‘Transform Africa’ irimo kubera mu Rwanda, kuri uyu wa kane Buchana, yatangaje ko Tap&Go imaze kumenyerwa mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange i Kigali, kuko kugeza ubu abagera ku bihumbi 950 bamaze kugura amakarita yayo.

Yavuze ko iri koranabuhanga rimaze kongera 30% by’amafaranga yinjizwaga n’imodoka zikora ubwikorezi rusange kandi ryagabanyije akajagari n’ibindi bibazo byavukaga hagati y’abatwara imodoka n’abakiriya.

Yagize ati “Twatangiye ibigo bikora ubwikorezi bw’abantu rusange bihomba ku byo byinjiza, ni ikibazo bari bafite twabashije gukemura. Ibyinjiraga byiyongeraho 30% kandi abagenzi baruhuka gutinda bumvikana n’abashoferi, babagarurira n’ibindi.”

Yongeyeho ko bitewe n’ikoranabuhanga bafite muri buri modoka rifasha kumenya umuvuduko imodoka igenderaho, byatumye abashoferi batwara neza impanuka zikagabanukaho 70%.

Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni, yashimangiye ko ikoranabuhanga ari igisubizo kimwe cy’ibibazo rusange byugarije ubwikorezi muri Afurika. Yavuze ko uru rwego rucyugarijwe n’imbogamizi zirimo; umuvundo w’ibinyabiziga, umutekano mu muhanda n’igihe kinini abantu bamara bategereje imodoka.

Yakomeje agaragaza ko Guverinoma y’u Rwanda hari ibyo yakoze ngo ikemure izi mbogamizi birimo; kubaka imihanda, gukwirakwiza umuyoboro wa internet, gukora igishushanyo mbonera cy’ubwikorezi, gushyiraho politiki yo gutwara abantu mu buryo rusange n’iyo guteza imbere imijyi n’igishushanyo mbonera cya Smart Rwanda.

Yagize ati “Dufite camera za CCTV, twaguye imihanda mu buryo igira ahagenewe ibinyabiziga by’ubwoko butandukanye n’abanyamaguru. Ibi bituma abantu bizera umutekano wabo mu muhanda.”

Ikoranabuhanga rya Tap&Go rifasha kandi gukusanya imibare y’ukuri ku byerekeranye n’ubwikorezi rusange. Gusa mu Rwanda haracyari ikibazo cy’umutekano mu modoka kuko nko muri Cameroun usanga harimo camera yerekana abagenzi bari mu modoka ku buryo ikibazo cyabaho kugikurikirana byoroha.

Buchana avuga ko barimo gukorana n’amasosiyete y’itumanaho ku bijyanye na Mobile Money, ku buryo abantu bazajya bashobora gushyira amafaranga ku ikarita zabo bakoresheje Mobile Money, Mobile Banking n’ubundi buryo butabasaba gukora urugendo bajya kubabishinzwe.

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza