SpaceX irateganya kohereza abantu babiri ku kwezi mu 2018

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 Gashyantare 2017 saa 11:50
Yasuwe :
0 0

Kompanyi y’Abanyamerika, ikora ikanagurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoreshwa mu ngendo z’ikirere yitwa Space Exploration Technologies Corporation” izwi nka SpaceX, yatangaje ko ifite umushinga iri gutegura wo kohereza ku kwezi abantu babiri mu 2018.

Ibi byatangajwe n’umuherwe washinze iyi kompanyi, Elon Musk, aho avuga ko abantu bazoherezwa ku kwezi baziranye, bakaba barabisabye ndetse bamaze no kwishyura ikiguzi cy’uru rugendo.

Ntibatangajwe amazina cyangwa ngo bisobanurwe niba ari abagabo cyangwa abagore, gusa bazagenda mu cyogajuru kitagira ugitwaye kizageragezwa bwa mbere uyu mwaka.

The Independent dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’umunsi umwe Elon Musk atangaje iby’uru rugendo kuri Twitter ye, yavuze ko bari gukora ibishoboka ngo bagabanye ibyago bishobora kuzaba ku bantu bazajyayo nubwo bitoroshye kuba babikumira 100%.

Agira ati “Ndatekereza ko bagomba kuzinjirayo mu bwitonzi kuko bazi neza ko urugendo bagiyemo rurimo ibyago. Natwe turi gukora ibishoboka ngo tugabanye ibyo byago ariko ntitwabigeraho 100%.”

Yongeraho ko abo bantu bazabanza guhabwa amahugurwa ahambaye ku byerekeye ubumenyi bw’ikirere mbere y’uko batangira uru rugendo.

Mu bizaba bibajyanye harimo kujya kugenzura neza imiterere yo ku kwezi, ahakikije uyu mubumbe ndetse bakaba bashobora no kuzagera kure kuri kilometero zisaga ibihumbi 634.

Ibyogajuru bya Dragon Crew capsule na Falcon Heavy rocket bizabanza koherezwa kureba imiterere yo ku kwezi mbere y’uko hoherezwayo aba bantu.

Mu cyumweru gishize NASA yatangaje ko iri kwiga uko yakoherezayo icyogajuru ku busabe bwa USA ariko ngo ntibizakorwa byibuze mbere ya 2019.

SpaceX ifite undi mushinga iri kwigaho neza wo gusuzuma imiterere ya Mars hagamijwe kureba niba imiterere yaho yatuma ikiremwamuntu kihatura.

Mu gihe uru rugendo rwo kujya ku kwezi ruzaba rukozwe, bizaba bibaye irindi geragezwa nyuma y’iryakozwe na NASA mu myaka isanga 50 ishize ubwo boherezagayo icyogajuru cya Apollo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza