Kwamamaza

Sosiyete DY Solutions yahawe igikombe muri expo ya 19, igenera impano abakiriya bayo

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 13:57' na Tombola Felicie


Ubwo hasozwaga imurikagurisha mpuzamahanga ryaberaga i Kigali ku nshuro ya 19, Sosiyete Dynamic Solutions yacunze umutekano hifashishijwe ikoranabuhanga yahawe igikombe mu bigo bitatu bya mbere byamuritse ibijyanye n’ikoranabuhanga maze nayo igenera abayisuye impano zifite agaciro gasaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Sosiyete Dynamic Solutions Ltd icuruza camera zicunga umutekano, utumashini tugenzura igihe abakozi bagereye cyangwa baviriye ku kazi,itanga porogaramu ikoreshwa muri telefoni nyirayo akaba yamenya ibibera iwe cyangwa ku kazi mu gihe adahari n’ibindi bikorwa byose bijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro na IGIHE, Serge Rusagara,Umuyobozi mukuru wa sosiyete Dynamic Solutions Ltd nyuma yo kwakira igihembo yatangaje ko bacyishimiye cyane bakaba bagikesha servisi batanze.

Serge yongeyeho ko kugira ngo bakomeze kwishimana n’abantu basaga igihumbi babasuye muri expo ku nshuro ya19 , yahisemo gusoza expo itanga ibihembo ku bantu ku giti cyabo n’ibigo,impano zatanzwe zikaba zifite agaciro gasaga miliyoni eshanu.

Ati “Abadusuye bose twarabanditse kugira ngo binjire mu irushanwa,ku munsi wo gusoza expo twabahamagaye kugira ngo bitabire tombora twateguye.Abanyamahirwe batatu , umwana ,umukuru n’ikigo bose bahawe ibihembo bifite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu kandi babyishimiye.”

Niyonkuru Ferdinand watsindiye igihembo cy’imashini igenzura igihe abakozi baziye ku kazi n’igihe batahiye yatangaje ko ashimishijwe n’igihembo bahawe kuko nk’ikigo kikizamuka batateganyaga kuzagura iyi mashini vuba.

Ati “Twebwe turi ikigo cy’ubwubatsi, dufite abakozi bacye, dushimishijwe n’uko tubaye abanyamahirwe tukegukana iyi mashiniizatuma turushaho kugira gahunda mu kazi kacu ka buri munsi.”

Dynamic Solutions imaze imyaka irindwi ikora akazi ko gucuruza no gushyira mu bigo cyangwa mu mazu camera zicunga umutekano n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.

Mu imurikagurisha mpuzamahanga iyo kampani igaragaza ko umutekano wacunzwe neza ibyibwe bikagaruzwa kandi bikaba byarafashije kumenya ibyaberaga hirya no hino muri expo kuko polisi yabaga iri mu cyumba cy’igenzura amasaha 24 kuri 24.

Abitabiriye imurika bakurikiranye uko tombola igenda
Serge Rusagara, Umuyobozi wa DY Solutions ashyikirizwa igihembo n'Umuyobozi wa PSF, Benjamin Gasamagera

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved