Rurageretse hagati ya Google na Uber bapfa kwibana ikoranabuhanga ry’imodoka zitagira abashoferi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 24 Gashyantare 2017 saa 04:58
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ikoranabuhanga, Uber Technologies Inc. cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyagejejwe mu nkiko gishinjwa kwiba ikoranabuhanga rya Google ryifashishwa mu modoka zitagira abashoferi.

Ikigo kiri gukora imodoka zigezweho zigenda mu muhanda hifashishijwe ikoranabuhanga nta mushoferi urimo cya Waymo cyashinzwe na Alphabet Inc ari nayo ifite Google mu maboko yayo, cyareze Uber kwiba ikoranabuhanga ryitwa LiDAR, ryifashishwa mu gutuma imodoka ibona ibintu biyiri iruhande.

BBC yatangaje ko ikirego gishingiye ku wari umuyobozi muri Google, Anthony Levandowski watwaye ikoranabuhanga ryayo nyuma akegura, akajya mu ishingwa ry’ikindi kigo Otto cyakoraga imodoka nk’iza Waymo, muri Kanama umwaka ushize kiza kugurwa na Uber kuri miliyoni $700.

Bivugwa ko muri icyo kigo ariho yajyanye amabanga yari yarakuye aho yakoraga mbere, ubwo yari ikiri muri Google.

Mu itangazo Waymo yashyize ahagaragara igira iti "Imisusire yayo imeze neza nk’iya LiDAR ya Waymo. Twaje kubona ko mu byumweru bitandatu mbere y’uko yegura, uyu wari umukozi wacu, Anthony Levandowski, yakuye mu ikoranabuhanga amadosiye yarimo ibishushanyo by’ibanga bya Waymo, harimo n’imiterere ya LiDAR.”

Ayo makuru Levandowski ngo yayatwaye ahagana mu Ukuboza 2015, ubwo yashyiraga porogaramu muri mudasobwa ye y’akazi kugira ngo abashe kwinjira mu bubiko bw’amakuru ya Waymo.

Yinjiyemo ngo akora ‘download’ ku madosiye 14 000 angana na GB 9.7 arimo imiterere y’ikigo n’imishinga cyari gifite, ibintu ngo byafashe amasaha umunani. Yayashyize muri mudasobwa ye nyuma ayimuraho, ahita asiba ibintu byose byariho.

Waymo ivuga ko yashoye miliyoni z’amadorali mu kubaka Lidar yatuma imodoka ibasha kubona ibintu biyikikije mu gihe iri kugenda nta mushoferi uyirimo, ariko ngo Levandowski abiterura byose abijyana muri Uber.

Uber yatangaje ko icyo kirego iri kucyitondera cyane, ndetse izagisuzumana ubwitonzi, mu gihe Waymo ivuga ko ibyakozwe bitagamije ihangana mu bucuruzi kuko hibwe umutungo mu by’ubwenge.

Google yagejeje mu nkiko Uber Technologies Inc. iyishinja kwiba ikoranabuhanga ryayo ryifashishwa mu modoka zitagira abashoferi/Ifoto:Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza