Kwamamaza

Nyuma y’u Rwanda, USA igiye kwifashisha Drones mu gutwara amaraso

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 10:48' na Cyprien Niyomwungeri


Guverinoma y’u Rwanda na sosiyete ya Zipline International yo muri Amerika, baherutse kwemeranya gutangiza bwa mbere umushinga wa Drones Zipline wo kwifashisha utudege duto mu kugeza amaraso ku ndembe n’indi miti ikenewe byihutirwa hirya no hino mu gihugu.

Uyu mushinga wanyuze Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ziyemeza kwegera Zipline ngo iwutangizeyo. Bimwe mu bigo byo muri USA bitanga serivisi z’ubuzima nka Ellumen, ASD Healthcare na Bloodworks byamaze kugirana ubufatanye na Zipline bwo kugeza ziriya serivisi mu byaro bya Maryland, Nevada na Washington.

Zipline yatangijwe muri 2014, by’umwihariko ibijyanye no kugeza serivisi z’ubuzima aho bikenewe ikaba yarabitangiriye mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka.

Umuyobozi wa Zipline, Keller Rinaudo, yatangarije The Verge ko ririya koranabuhanga rizafasha abaturage bo mu byaro no mu birwa batagerwagaho na serivisi z’ubuzima uko bikwiye.

Yagize ati“Iyo witegereje abaturage bo mu byaro cyangwa ahantu hitaruye cyane cyane Abanyamerika kavukire baba mu birwa, usanga harimo ubusumbane muri serivisi z’ubuzima bahabwa. Twizeye ko iri koranabuhanga rizakemura icyo kibazo cy’ubwo busumbane.”

Ku rundi ruhande ariko gutangira gukorera muri Amerika ngo bishobora gufata igihe kirekire ahanini bitewe n’amabwiriza azagenga imikorere y’izo Drones.

Mu ntangiriro Zipline yazanye mu Rwanda indege za Drones zibarirwa hagati ya 12 na 15, zizakorana n’ibigo nderabuzima 21 kuri 45 birenga biri mu gihugu, nyuma bikazagenda byiyongera.

Imwe izaba ifite ubushobozi bwo gutwara umutwaro upima Kg 1,5. Ifite ubushobozi bwo kugenda Km 150 itaragwa hasi, ikagira umuvudoko wa Km 75/15 min. Ahantu imodoka ikoresha amasaha ane, Drone ihakoresha iminota 15 gusa.

Uko umushinga wa Zipline uteye mu Rwanda

Umuganga azajya yohereza ubutumwa bugufi kuri Zipline, agaragaza ubwoko bw’amaraso akenewe, hakaba hari umukozi ugenzura Drones n’ushyiraho umuzigo ahite ayashyiraho (bishobora kuba n’urukingo cyangwa indi miti). Hari ahantu azajya akanda, akadege kaguruke kagana aho kategetswe.

Kagendeye ku bipimo gahabwa n’ikoranabuhanga rya GPS, kazajya kayoborwa n’ababishinzwe gatereke umuzigo, gahite gasubira aho katurutse kugira ngo kongererwe ingufu za batiri (battery), gategereze guhabwa ubundi butumwa.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved