Ishema TV yiyongereye kuri televiziyo zikorera mu Rwanda, izana umwihariko wo kwitwa iya rubanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mata 2017 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 13 ishize impinduramatwara mu itangazamakuru ry’u Rwanda zirigaragaza, radiyo zumvikana mu gihugu hose zariyongereye ubu zigera kuri 35, televiziyo zikora zavuye kuri imwe ubu abanyarwanda barahitamo iyo bashatse mu 10 zigaragara kuva Nyagatare kugera Rusizi, ndetse n’itangazamakuru rikorera kuri internet ryaravutse ubu ni ubukombe.

Umuvuduko w’iterambere rya televiziyo mu Rwanda ntusanzwe, kuko mbere ya 2013 hari imwe rukumbi, Televiziyo y’u Rwanda yashinzwe mu 1991. Mu myaka irenga gato itatu, hamaze gutangira izindi icyenda z’abikorera ku giti cyabo zose zifite urunyurane rw’amakuru n’ibiganiro zigeza ku Banyarwanda.

Umubyeyi wa televiziyo mu Rwanda ntaracura kuko aherutse kwibaruka Ishema TV, yavutse ku itariki ya 6 Gashyantare 2017, irangiza igeragezwa kuwa 23 Wewurwe 2017, icyo gihe hanyurazwagaho ibiganiro byafashwe mbere ariko ubu yatangiye kunyuzaho ibiganiro mu buryo bw’imbonankubone (Live).

Ishema TV yashinzwe n’abanyamakuru bigenga bafite inararibonye mu mwuga, igamije guhuza ibikorwa bya leta n’ibyifuzo by’abaturage muri gahunda zibagenewe. Izafasha urwego rw’abikorera na Sosiyete sivile kumenyekanisha ibikorwa na porogaramu bafitiye abaturarwanda.

Umuyobozi Mukuru wayo, Gakire Fidèle, yatangaje ko urwego rw’abikorera nk’inkingi mwikorezi y’ubukungu bw’u Rwanda mu byerekezo 2020 na 2050, ndetse na sosiyete sivile bazahabwa umwanya mu biganiro n’amakuru bizakorwa.

Yagize ati “Twashyizeho televiziyo igamije guhuza ibikorwa bya Leta n’ibyifuzo bya rubanda muri gahunda zibagenewe yitwa Ishema TV.”

Akomeza agira ati “Amakuru ahurirwaho n’abantu b’ingeri zose: abato, abakuru, abakene, abakire, abayobozi n’abayoborwa; niyo mpamvu ari ngombwa gukora ibishoboka byose ngo Ishema TV izabe nyambere mu guha ubuzima televiziyo za rubanda ku birebana n’amakuru n’ibiganiro binogeye ibyo byiciro byose. »

Ishema TV kandi ngo igamije gushimangira umuco wo kubaza buri wese ibyo ashinzwe, aho izajya iba ijisho ry’abaturage kuri gahunda bemerewe, izitaragezweho ababishinzwe bagasobanura impamvu.

Iyi televiziyo ikorera mu nzu yitwa Beatitude House iri mu kagali ka Kabasengerezi mu Murenge wa Muhima imbere ya Hotel Okapi, igaragara kuri Startimes kuri shene (chaine) ya 127. Ivukana n’Ikinyamakuru kimaze imyaka irindwi gikorera mu Rwanda nacyo cyitwa Ishema.

Aho iyi teleziviyo ikorera hari imyanya ishobora gukorerwamo ibiganiro
Ahagenzurirwa amajwi n'amashusho atambuka kuri Ishema TV
Studio za Ishema TV
Iyi televiziyo ikorera mu nzu yitwa Beatitude House iri mu kagali ka Kabasengerezi mu Murenge wa Muhima imbere ya Hotel Okapi

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza