Ikaze mu Isi y’ibigezweho: Hongqi L5, imodoka yatwaye Perezida Kagame mu Bushinwa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 21 Werurwe 2017 saa 01:31
Yasuwe :
2 0

Imodoka ni kimwe mu bikoresho bikundwa na benshi mu buzima bwa buri munsi, ahanini bifatiye ku kamaro kazo mu mibereho ya muntu umunsi ku wundi dore ko magingo aya ari kimwe mu bikenerwa cyane nyuma ya telefoni n’ibindi.

Hongqi L5 ni imodoka idasanzwe, ku munyarwanda ushaka kuyumva neza cyangwa wayibonye ku ifoto akifuza kuyigendesha mu mihanda ya Kigali no mu nkengero byamusaba nibura 627.760.000 Frw.

Niyo modoka ya mbere ihenze mu zikorerwa zose mu Bushinwa, igura miliyoni eshanu z’ama yuan. Hongqi (Idarapo ritukura) nirwo ruganda mu zikora imodoka mu Bushinwa rukuze kurusha izindi zose.

Ruherereye ahazwi nka Changchun mu Karere ka Jilin, ndetse rwashinzwe mu 1958 aho kuri ubu rukora ubwoko bubiri gusa bw’imodoka arizo Hongqi L na Hongqi H. Rwashinzwe ku busabe bwa Mao Zedong, ufatwa nk’umubyeyi w’u Bushinwa nyuma y’uko ategetse ko iki gihugu kigira ubwoko bwacyo bwihariye bw’imodoka zigezweho, izi zizwi nka Limousine.

Rwagiye rukora ubwoko butandukanye gusa kubera uburyo zihenze, zikoreshwa cyane na Leta n’abandi bakire bafite ifaranga ritubutse ryo kuzigondera. Nka Hongqi CA770 zakozwe ahagana mu myaka ya 1966 kugeza mu 1981, ari 847. Zose zagurishijwe kuri Guverinoma y’u Bushinwa gusa ubu ziri mu nzu ndangamateka z’iki gihugu kuko zitagikoreshwa. Iyi yari yakozwe ku bufatanye n’uruganda rwa Chrysler (rusanzwe rukora imodoka zizwi nka Fiat ziboneka cyane mu Butaliyani no mu bihugu by’i Burayi), ifite moteri y’ibitembo (cylindre) bikoze nk’inyuguti ya ‘V’ byose hamwe ari umunani, V8 [ibi bisobanuye ko nta modoka yitwa V8 ibaho nkuko abantu benshi bajya babyitiranya].

Ubwo Perezida Kagame yageraga kuri Great Hall of the People ari muri Hongqi L5; Perezida Jinping n'umugore we Peng Liyuan bari bamutegereje

Hongqi L5 ni imwe mu bwoko bwa za Hongqi L. Iyasohotse bwa mbere ni L9 yagiye ku isoko mu 2009 ikurikirwa na L7 mu 2012 nyuma y’umwaka umwe L5 ishyirwa ahagaragara. Gusa nayo iri mu bwoko butatu harimo iyagenewe Guverinoma, imyiyerekano (nk’iyo umuyobozi ashobora kugendamo asuhuza abaturage) ndetse n’igenewe undi muturage wese.

Kimwe mu bigaragaza ko ari ‘inshinwa’ (yakorewe mu Bushinwa) ni ikirango cyayo. Mbere cyari kimeze nk’inyamaswa ya Dragon ariko ubu cyarahindutse. Tugenekereje, reba nk’igice cy’umuhoro, ugifashe ukagitera ugitambitse mu giti uko cyaba kimeze ariko kireba hejuru niko nacyo kimeze. Iki kirango kiri mu ibara ritukura, noneho mu rubavu rw’iyi modoka hari ikirahure kibonerarana kigaragaramo ibendera ry’u Bushinwa.

Ni imodoka ndende ireshya na metero eshanu n’igice, iraremereye kurusha imodoka zikorwa n’inganda nka Mercedes kuko ipima ibiro 3150 mu gihe nka Mercedes-Maybach S600 [iyatwaye Perezida Kagame ari i Vatican] yo ipima 2390.

Moteri ishobora guhagurutsa ibi biro nayo irakomeye kuko ifite ibitembo 12 bikoze nk’inyuguti ya ‘V’; izo bita V12. Ishobora kujyamo litiro 105 za lisansi.

Ku isoko ry’imodoka zihenze, Hongqi L5 ihangana cyane na Bentley Mulsanne kuri ubu igura hafi ibihumbi 400 by’amadolari ya Amerika na Rolls-Royce Ghost igeze ku bihumbi 250 by’amadolari ya Amerika.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping niyo agendamo; ndetse ni nayo yatwaye Perezida Kagame ubwo bajyaga guhura. Ku rundi ruhande, ubwo yari i Rome mu Butaliyani yagiye guhura na Papa Francis, Perezida Kagame yatwawe muri Mercedes Maybach S600, imodoka nshya yakozwe n’uruganda rwa Mercedes rufatanyije n’urwa Maybach rwari rumaze imyaka ruhagaritse ibikorwa kubera kubura abakiliya.

Ubusanzwe Maybach mu myaka yo hambere yari ifite isoko rikomeye muri Amerika ahari abakiriya b’imodoka zayo. Yakoraga imodoka zijya kuba ndende zigakundwa cyane.

Ubu Mercedes Maybach ni imwe mu modoka zigezweho ku isi muri iki gihe ndetse nko muri Afurika abamaze kuzitunga wababarira ku ntoki.

Hongqi L5, ifite ikirango cy'ibendera ry'u Bushinwa
Imiterere y'iyi modoka imbere aho umushoferi yicara
Inyuma y'umushoferi aho utwawe yicara ni uko haba hameze
Iyi modoka yashyizwe ku isoko bwa mbere mu 2013
Mu Butaliyani, Perezida Kagame yatwawe muri Mercedes Maybach S600

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza