Dubai: Hageragejwe taxi ya mbere itagira umushoferi izajya igendera mu kirere

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 13 Ukwakira 2017 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ikoranabuhanga rikataje mu kinyejana cya 21, indege nto zitagira abapilote ‘drones’ zifite umwihariko wo guhindura burundu ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Hamwe zakoreshejwe zikagaragaza itandukaniro ni mu Rwanda, aho zitwara amaraso ku bitaro biri mu cyaro, zigatabara indembe mu buryo bwihuse ugereranyije n’imodoka cyangwa moto zari zisanzwe zikoreshwa.

Mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ho bateye indi ntambwe, bamaze kugerageza taxi ya drone izajya itwara abantu ikabageza iyo bajya inyuze mu kirere kandi nta mushoferi uyirimo ngo ayitware.

Ni drone nini yakozwe n’uruganda rwo mu Budage rwitwa Volocopter, yageragerejwe hafi y’ahitwa Jumeirah Beach Park imbere y’Igikomangoma cya Dubai, Sheikh Hamdan Bin Mohammed mu mpera z’ukwezi gushize.

Iyo taxi yiswe ’ The Volocopter’ izajya itwara abantu babiri, ifite amababa 18 yikaraga kimwe n’aya kajugujugu dore ko bihaguruka kimwe bikanagwa kimwe.

Iyi modoka ikoreshwa n’amashanyarazi, yagenewe kuguruka mu gihe cy’iminota 30, izajya igoboka abanyamujyi bashaka kwerekeza mu ngendo za hafi. Ishobora kugendera ku muvuduko wo hasi ya kilometero 50 ku isaha, cyangwa igakoresha 100km/h mu gihe yanyarutse.

Abayikoze bateganya ko ushaka gukoresha ‘The Volocopter” azajya afata telefone ye akayitumiza, ikaza ikagwa imbere y’iwe akayinjiramo akavuga aho ashaka kujya ubundi ikamugezayo adahuye n’umubyigano wo mu muhanda nk’uko bikunze kuba ku bagenda muri taxi zisanzwe.

Mu rwego rwo kwirinda impanuka, Volocopter, irimo batiri zibika umuriro z’agateganyo n’imitaka abagenzi bashobora gukoresha mu gihe yaba ihanutse bitunguranye.

Igikomangoma Hamdan, avuga ko izo drones nizitangira gukora, bizagaragaza ubuhangange bwa Dubai mu guteza imbere abaturage bayo nk’uko itangazo ry’ibiro by’itangazamakuru by’uwo mujyi bibitangaza.

Yagize ati “Iki ni ikindi kimenyetso cyerekana uko dukomeje gukora impinduka zubaka. Dukomeje kureba ibyo twakora tworohereza abaturage ngo barusheho kugana ku burumbuke n’ibyishimo.”

Ibigo bitandukanye bikomeje gukora ubushakashatsi ku modoka ziguruka ku buryo mu gihe kizaza hirya no hino zizaba ziyoboye isoko ryo gutwara ibintu n’abantu mu mijyi.

Inganda zimwe nka Google na Uber, zatangiye gukora izo modoka nubwo kuzikoresha bishobora gutwara igihe kinini kubera kwirinda ko zateza impanuka.

Volocopter izajya itwara abagenzi bakora ingendo ngufi i Dubai
Abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Ababarabu bafatiye ifoto y'urwibutso imbere ya ’The Volocopter’
Igikomangoma Hamdan yavuze ko izo modoka zikora nka drone nizitangira gukora, bizagaragaza ubuhangange bwa Dubai
Volocopter zizajya zogoga ikirere cya Dubai zitwaye abantu
Umuhango wo kugerageza taxi ya mbere itagira umushoferi izajya igendera mu kirere witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza