Iki gikorwa cyagombaga kurangira ku wa 8 Gashyantare cyigijwe inyuma ho amezi atatu kikazarangira ku wa 15 Gicurasi 2021, nyuma y’uko abayikoresha benshi bagaragaje ko baticyishimiye.
WhatsApp yatangaje ko iki gikorwa kitari kigamije gusangiza amakuru Facebook, ahubwo ko ari ukugira ngo izi sosiyete zombi zihane amakuru.
Iti “Turabizi ko habayeho kudasobanukirwa n’amakuru ajyanye n’aya mavugurura, turashaka rero gufasha buri wese kumva amahame yacu neza. Ibiganiro kuri WhatsApp bizakomeza kuba ibanga hagati y’abantu babiri, ndetse haba Facebook cyangwa WhatsApp ubwazo ntizizashobora kubona ubu butumwa bw’ibanga.”
Itangazo ry’iki cyemezo cya WhatsApp ryasohotse mu cyumweru gishize rivuga ko uwari kuba wemerewe kuyikoresha nyuma ya tariki 8 Gashyantare ari uwayihaye uburenganzira bwo gusangiza amakuru ye Facebook, benshi barabyinubiye kuko uru rubuga rwari rufitiwe icyizere na benshi ku bwo gutanga umutekano w’amakuru y’ibanga.
Yagerageje kubyumvisha abakiliya binyuze mu kwamamaza no gushishikariza benshi kwakira izi mpinduka, ariko byabaye iby’ubusa kuko ahubwo izindi sosiyete bikora kimwe zirimo Telegram zafatiranye icyo cyuho zigarurira abakiliya benshi ba WhatsApp bari mu rungabangabo.
Kuri ubu urubuga rwa WhatsApp rukoreshwa n’abarenga miliyari ebyiri ku Isi yose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!