Uwahanze iPhone yasezeye mu ruganda rwa Apple

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 28 Kamena 2019 saa 01:24
Yasuwe :
0 0

Umwongereza Sir Jony Ive wahanze imiterere ya telefoni ya iPhone n’ibindi bikoresho by’uruganda rwa Apple, agiye kuva muri sosiyete y’ikoranabuhanga ya Apple ajye gushinga iye.

Mu mpera za 2019, Jony wahanze imisusire (design) ya iMac, iPod na iPhone byakunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga, azava muri Apple yari amazemo imyaka igera kuri 27 akanayifasha kuba kimwe mu bigo bikomeye ku isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Sir Jonathan Ive agiye kwishingira sosiyete yitwa ‘LoveFrom’ izaba ifite Apple nk’umukiliya. Yatangaje ko aricyo gihe cyo gukora impinduka nyuma y’imyaka myinshi akorera Apple.

Ati “Birasa n’aho ari cyo gihe cyiza cyo gukora impinduka. Nyuma y’imyaka yenda kugera kuri 30, twakoze imishinga itabarika. Ntewe ishema n’akazi twakoze nge na bagenzi bajye muri Apple.”

Si Jony Ive uzava muri Apple gusa, ahubwo azajyana n’inshuti ye ndetse banakoranaga, Marc Newson, bafatanye muri sosiyete nshya ya LoveFrom.

Umuyobozi wa Apple, Tim Cook, yashimye uruhare rukomeye rwa Jony, avuga ko badashobora no kurukerensa.

Jony Ive yahagarariye ishami ryo guhanga muri sosiyte ya Apple kuva mu 1996 igihe yari ifite ikibazo cy’amikoro. Jony yahanze iMac mu 1998, iPod mu 2004, iPhone mu 2007, MacBook Air 2008, iPad 2010, Apple Watch 2015 na AirPod mu 2016.

Mu 2012 Umwamikazi w’Ubwongereza, Elzabeth, yahaze Jonathan izina ry’icyubahiro rya Sir, nk’ikimenyetso cyo kumwubahira ibyo yakoze.

Sir Jony Ive agiye gushinga ikigo cye nyuma y'imyaka 27
iPhone ni telefoni ikunzwe cyane ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza