Urubyiruko rwamuritse imishinga mishya irimo uwo kororera amafi imusozi, gusudiza umunyu n’indi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Ugushyingo 2019 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu bamuritse imishinga bakoze n’indi bari gukora yitezweho korohereza abanyarwanda mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, mu ikoranabuhanga n’ibindi bintu bitandukanye.

Iyi mishinga bayimuritse kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wa siyansi wizihirijwe mu Karere ka Rwamagana mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Gishari.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Siyansi umaze imyaka 20 wemejwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rigamije guteza imbere ubumenyi n’umuco UNESCO, watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2002, naho mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2009.

Leta y’u Rwanda ifite intego ko mu 2024 abanyeshuri biga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bazagera kuri 60% nyuma yo kubona ko ariho hashobora kuboneka guhanga no gutanga imirimo mu buryo bworoshye.

Umushinga wa Safari wo gusudira yifashishije umunyu n’amazi witezweho gufasha abasudira

Safari Ben ni umunyeshuri wiga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Gishari. Yifatanyije na bagenzi be batangiza umushinga wo gusudira bifashishije umunyu n’amazi. Bavuga ko babikoze bagamije gufasha abashaka gukora uyu mwuga bategereye amashanyarazi, ikindi ngo bagira ngo bagabanye ingano y’amashanyarazi akoreshwa muri uyu mwuga.

Yagize ati “ Twahisemo gukoresha ubu buryo bwo gufata indobo tugashyiramo amazi ndetse n’umunyu bifite ibipimo kugira ngo dufashe abantu bashaka gusudira badakoresheje amashanyarazi, nko muri litiro 20 z’amazi dushyiramo umunyu ungana na garama 500, ibyo byasudira nk’urugi rumwe hamwe n’idirishya.”

Safari avuga ko kugira ngo ubu buryo babugurishe umuturage usanzwe bimusaba ibihumbi 32 by’amafaranga y’u Rwanda ngo biteze ko buzakundwa n’abantu benshi.

Hirwa yakoze Porogaramu ya telefone izajya yifashishwa mu kurinda imodoka

Hirwa Aime Patrick wigisha mu ishuri rikuru rya IPRC Gishari we yakoze software izajya yifashishwa muri telefone mu kurinda imodoka hifashishijwe gufunga moteri n’ibindi bintu bitandukanye bituma imodoka yaka.

Yagize ati “ Software yacu iyo uyifite ntabwo umuntu ashobora gufungura imodoka yawe utamuhaye uburenganzira nubwo yaba yakwibye urufunguzo ntibyakunda, byemera iyo umuhaye uburenganzira wifashishije telefone yawe.”

Hirwa avuga ko ubu buryo babugurisha ibihumbi 300 Frw ngo yabugerageje kuri moteri z’imodoka zitandukanye asanga burakora neza ngo mu minsi iri imbere arashaka kuyimurikira abanyarwanda.

Musabyimana yakoze uburyo butuma amafi yororerwa imusozi

Musabyimana Chantal, umukobwa w’imyaka 23 wiga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Kitabi, yakoze uburyo butuma hororerwa amafi i Musozi. Ubu buryo yabukoze kugira ngo afashe abantu batuye i Musozi korora amafi nabo bakayaryaho.

Musabyimana avuga ko kuri ubu afite ibyuzi yororeramo amafi imusozi kandi ngo biri gutanga umusaruro mwinshi.

Ati “ Ibisabwa nuko ugira ubushake ubundi ukagira ubutaka bwo kororeraho ayo mafi, ubundi ukajya usukamo amazi y’isoko, ishwagara n’andi mafumbire ya Kinyarwanda, ibyo iyo umaze kubikora uba washyiramo amafi bigakunda kuko ishwagara rituma ya mafi yisanga kuri bwa butaka ntagire ikibazo.”

Tuyizere yakoze ikoranabuhanga rigenzura imyotsi ibinyabiziga bisohora

Tuyizere Emmanuel wiga mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro i Karongi yakoze ikoranabuhanga rizajya rigenzura imyotsi ibinyabiziga bisohora ryabona riri guhumanya ikirere rikaburira umushoferi kujya gukoresha imodoka.

Ubu buryo ngo buzatuma imibare y’imodoka zihumanya ikirere igabanuka ive kuri 80% kuri ubu iriho.

Ati “ Ibipimo byagenwe iyo birenze rya koranabuhanga ryacu rihita rihagarika shoferi akabanza kujya gukoresha imodoka aho gukomeza kugenda ahumanya ikirere, nituyishyira ku isoko izaba igura ibihumbi 140 Frw kandi turateganya kuyishyira ku isoko mu minsi ya vuba cyane.”

Tuyizere avuga ko kuri ubu akigorwa no kubona ibikoresho byo kwifashisha mu kuyikora bitewe nuko amafaranga abiguze ari menshi agasaba leta kumufasha mu kubona ibikoresho no kuyimenyekanisha mu bantu bafite imodoka.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi yavuze ko bishimiye cyane uburyo abanyeshuri bari kubyaza umusaruro amasomo bahabwa bavumbura bimwe mu bintu bitanga ibisubizo ku muryango nyarwanda. Yabijeje ko ibyo bari kuvumbura bitazigera bizimira ahubwo bazabafasha mu kubimenyekanisha.

Yongeyeho ati “Uburezi turiho dutanga uyu munsi, ni ubufasha abana tubaha kutajya ku isoko ngo batangire gushaka akazi ahubwo turifuza ko abenshi bazajya bajya ku isoko barateguye neza icyo bagiye kwikorera.”

Insanganyamatsiko y’umunsi Mpuzamahanga wa siyansi uyu mwaka igira iti “ Ubumenyi, umusemburo w’amahoro n’iterambere rirambye kandi ubumenyi bufunguriye bose nta n’umwe usigaye inyuma.”

Musabyimana ubwo yasobanuriraga Dr Isaac Munyakazi uko umushinga we uteye wo koroza amafi abatuye i Musozi
Tuyizere avuga ko agifite imbogamizi yo kugura ibikoresho yifashisha akora utu twuma tuburira abashoferi batwaye imodoka zihumanya ikirere
Ikoranabuhanga riburira abashoferi mu gihe imodoka batwaye ziri guhumanya ikirere kazashyirwa hanze vuba aha
Hirwa avuga iyo wifashishije ikoranabuhanga yakoze nta muntu wabasha gutwara imodoka yawe mu gihe utabimuhereye uburenganzira ukoresheje telefone yawe
Dr Isaac Munyakazi yasabye abanyeshuri biga siyansi mu mashuri makuru na za kaminuza guhanga udushya dushingiye ku bikigora abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza