00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahuguwe na DOT Rwanda biyemeje kuba imbarutso y’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu guteza imbere ubucuruzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwahuguwe n’Umuryango Mpuzamahanga ukorana n’urubyiruko, abari n’abategarugori mu gufasha umuryango nyarwanda gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya hagamijwe iterambere, DOT Rwanda, rwiyemeje kuba imbarutso y’ iterambere binyuze mu gufasha ba rwiyemezamirimo baciriritse gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bwabo.

Urubyiruko 66 rurimo 40 b’abagore mu turere 18 duherereye mu Ntara zose z’igihugu rwasoje amahugurwa y’ibyumweru bitandatu agamije kuruha umuyoboro ruzagenderaho mu nshingano rugiye guhabwa na DOT Rwanda.

Muri izo nshingano harimo kuba abafashamyumvire bazaha ubumenyi ba rwiyemeza mirimo bato (70% abari n’abategarugori) mu gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe guteza imbere ubucuruzi bwa bo, kuba icyitegererezo mu guharanira iterembere ry’aho batuye no kuba abajyanama mu bijyanye n’ubushabitsi mu gihe cy’umwaka umwe.

Uru rubyiruko rwagaragajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Nyakanga 2021, rugiye gukorana na DOT Rwanda mu mishinga yayo mishya “Daring to Shift” na Digital Skills For Business (DS4B) igamije kuzahura ubukungu bw’abaturarwanda bari mu bucuruzi by’umwihariko abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, banyuze mu guhabwa ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Iki gikorwa cyahuje abafatanyabikorwa ba DOT Rwanda batandukanye harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, abahagarariye Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere, Urugaga rw’Abikorera b’Urubyiruko ndetse n’abayobozi batandukanye baturutse mu turere 18 uru rubyiruko ruzakoreramo.

Ineza Pascaline wo mu Karere ka Rulindo ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko amahugurwa bahawe yabafashije gusobanukirwa neza ko no mu bihe by’ibibazo haba hari amahirwe ahishwe.

Ati “Mu byo nize harimo kumenya kubyaza umusaruro amahirwe abandi babona nk’ibibazo ndetse no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda. Njye na bagenzi banjye twungutse ubumenyi mu bijyane no kuzamura ubushabitsi binyuze mu ikoreshwa ry’ikoranamuhanga. By’umwihariko abari n’abategarugori ubu twifitiye icyizere cyo kuzana impundika ndetse no kuba urugero rwiza kuri bagenzi bacu aho dutuye.”

Muragijimana Noëlla wo mu Karere ka Gasabo yavuze ko afatanyije na bagenzi be bagiye kuba imbarutso yo gukoresha ikoranabuhanga mu rubyiruko ruri mu bushabitsi cyane cyane abari n’abategarugori kuko ari ho hakigaragara icyuho.

Ati “Umubare w’abagore n’abakobwa mu gukoresha ikoranabuhanga uracyari hasi cyane ariko tuzabafasha kuwuzamura kugira ngo na bo bakangukire kurikoresha no mu mirimo y’ubushabitsi kuko twabonye ko ari ryo rihatse byose.”

Migambi Jean wo mu Karere ka Ngororero na we yavuze ko ashingiye ku bumenyi bahawe biteguye kuzana impinduka nziza aho batuye.

Ati “Twungutse ubumenyi bwo gufasha ba rwiyemezamirimo baciriritse guhitamo ikoranabuhanga ribabereye bityo tukabafasha kumenya kurikoresha hagamijwe kongera inyungu z’ibikorwa byabo. Natwe nk’abafashamyumvire twatangiye imishinga twifashishije ikoranabuhanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), Robert Mwesigwa, yibukije uru rubyiruko rugiye gutangira gukorana na DOT Rwanda ko kuba umuyobozi bishingira ku gushaka ibisubizo, impinduka no kuba umusemburo w’iterambere.

Ati “Kuba umuyobozi ugomba kuba ufite ubushobozi bwo gutoza abandi no kubafasha. Mugomba kumenya ko muri abahagarariye impinduka aho muzakorera. Muzirikane kumenya gufata icyemezo ariko biri mu nyungu z’abo mushinzwe no kugira uruhare mu iterambere ryabo.”

Ku ruhande rw’Umuyobozi wa DOT Rwanda, Uwamutara Violette, yashimiye umuhate abahuguwe bagaragaje mu byumweru bitandatu by’amahugurwa yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, anabasaba gukorana umurava no kuba inyangamugayo cyane ko bazakorera aho bazi neza ibibazo bihugarije.

Ati “Mugiye gufasha ba rwiyemeza mirimo bato cyane cyane abari n’abategarugori gutinyuka bagakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bazamure ibikorwa byabo ndetse bahangane n’imbogamizi baterwaga no kuba batari bafite ubumenyi mu kurikoresha. DOT Rwanda izakomeza kubaba hafi nk’abatoza ndetse n’abafashamyumvire ibaha ubumenyi bwisumbuyeho buzabagirira akamaro ndetse mu kubona amahirwe ku isoko ry’umurimo cyangwa gutangira imishinga izana impinduka nziza aho mutuye. ”

DOT Rwanda imaze imyaka irenga icumi ikorera mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda y’iterambere ry’igihugu.

Abagiye gukorana na DOT Rwanda bazamara umwaka umwe, basabye kugaragaza ubwitange
Uru rubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo w'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga
Umuyobozi wa Dot Rwanda, Uwamutara Violette yabasabye kuba inyangamugayo
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Mwesigwa Robert ni umwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo gusoza aya mahugurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .