Igikorwa cyo gukusanya amafaranga haba hagamijwe kuzayakoresha mu birori runaka cyangwa kwizigamira ni kimwe mu bikunda kugorana ahanini biturutse mu bunyangamugayo buke no kutagira uburyo bwizewe bwo kubikora cyangwa gukurikirana uko bikorwa.
Nyuma yo kwitegereza izi ngorane abashaka gukusanya amafaranga bahura nazo, mu 2017 itsinda ry’abasore n’inkumi ryatangije Application yitwa Uplus ifasha abantu gukusanya amafaranga no kuyazigama.
Iyi Application yatangijwe na Kirenga Edward ari na we Muyobozi Mukuru wa Uplus Mutual Parteners Ltd, Muhirwa Clement, Dusaidi Diane, Alex Ntale na Fabrice Nkusi.
Ngiruwonsanga Benon ushinzwe iyamamazabikorwa muri Uplus Mutual partners yabwiye IGIHE ko iri koranabuhanga rigamije kunoza uburyo abantu bakusanya amafaranga burimo n’ubukorerwa kuri WhatsApp aho abantu biyandika ku rutonde bakagenda biyemeza umubare w’amafaranga bazatanga.
Ati “Uplus ni application ifasha abantu guhuriza hamwe amafaranga hagamijwe kubitsa cyangwa kwizigama. Ni application yaje kugira ngo ikureho ibibazo Abanyarwanda bahuraga nabyo.”
“Abantu bari mu itsinda (group) ntumenya uti ese koko kanaka ya mafaranga yayatanze, icyo ni kimwe abandi bo mu itsinda kandi nabo baba bakwiye kumenya umubare w’amafaranga bamaze gukusanya, nyuma yo kubona ibi twaravuze tuti reka dukemure iki kibazo tuzana ikoranabuhanga aho abantu bazajya bahuriza hamwe amafaranga buri wese ari kubibona.”
Iri koranabuhanga rishobora gukoreshwa igihe abantu bakusanya amafaranga yo gukora ibirori nk’iby’isabukuru y’amavuko, ubukwe n’ibindi.
Kugira ngo umuntu abashe gukoresha iri koranabuhanga yinjira muri Plays tore iyo akoresha Android cyangwa akinjira muri App store iyo akoresha Ios ubundi agashaka Uplus, akayishyira muri telefone ye.
Iyo amaze gushyira iyi application muri telefone akurikiza amabwiriza, ubundi akagenda yongeramo abantu bahuriye kuri icyo gikorwa bashaka gukusanyiriza amafaranga.
Kugira ngo abahuriye muri iki gikorwa bose babashe gukoresha iri koranabuhanga bagomba kuba bafite iyi application ya Uplus muri telefone zabo.
Amafaranga umuntu yiyemeje kwitanga ahita ava kuri konti ye ya MTN Mobile Money cyangwa iya Airtel Money. Amafaranga ari kuri iri koranabuhanga ntashobora kubikuzwa bitemejwe nibura n’abantu batatu baba baratowe n’abari muri iri tsinda bose.
Uretse ubukwe n’ibindi biriori, Uplus ishobora gukoreshwa igihe abantu bashaka gukusanya amafaranga yo kugoboka uwahuye n’ibyago nk’uburwayi ndetse no gupfusha.
Ngiruwonsanga yavuze ko umutekano w’amafaranga abantu bakusanyiriza kuri uru rubuga uba wizeye kuko bakorana na Sosiyete z’itumanaho za MTN Rwanda na Airtel Rwanda.
Ati “Ku bijyanye n’umutekano w’amafaranga yabo nabizeza ko uhari 100% kuko niba bafite itsinda ry’abantu 20 bagashyiramo nk’inkunga y’ibihumbi 200, umutekano wa mbere ni uko kugira ngo amafaranga abikuzwe bisaba ko abantu batatu babyemeza.”
“Ikindi dukorana na MTN Rwanda kuko niho amafaranga aba abitse, ntabwo ari twe tubika amafaranga, aya mafaranga arindwa kimwe n’andi yose aba ari kuri MTN Mobile Money.”
Kugeza ubu iri koranabuhanga ribasha gukoreshwa n’abari mu Rwanda gusa, ariko hari gahunda y’uko mu minsi iri imbere rizagurwa ku buryo n’abantu bari mu mahanga bashobora kwihuza n’abari mu Rwanda kandi bose bagakusanyiriza amafaranga yabo kuri Uplus. Aha ngo abari mu mahanga bashobora kuzajya batanga umusanzu wabo binyuze kuri Mastercard n’andi makarita y’ikoranabuhanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!