Umwarimu muri Kaminuza yubatse ikoranabuhanga rizahuza koperative zo mu cyaro n’isoko ryagutse

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Ugushyingo 2017 saa 09:07
Yasuwe :
1 1

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi, Mbonabucya Célestin, yubatse urubuga yise ‘Mwisoko’ rugamije kumenyekanisha ibintu bitandukanye bikorwa na koperative zo mu cyaro, ngo zibashe kubona abaguzi mu buryo bworoshye.

Mbonabucya amaze imyaka umunani ari umwarimu, gusa mu rugendo rwe yahoranye inyota yo kugira umusanzu atanga mu kubaka igihugu binyuze mu guhanga ibishya mu ikoranabuhanga, byiyongera ku murimo w’ubwarimu.

Mu kiganiro na IGIHE, Mbonabucya yagize ati “Nka Application ya mbere Kaminuza y’u Rwanda (ikiri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda) yakoresheje abanyeshuri biyandikisha, nari nungirije Umuhinde wayikoraga, iyitwaga SRS (Students Registration Sysyem) yakoreshejwe mu 2010.”

“Hari indi twakoze muri KHI, indi tuyikora muri SFB, bahita babihuza biba UR biba birarangiye. Nubwo idakorwa mu mazina yanjye, muri iyi minsi hari indi ndi gukoraho muri REB, yitwa Teacher Management Information Syestem (TMIS), ifasha abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu gihugu hose kwiyandikisha, kugaragaza umwirondoro, amasomo bigisha …”

Kuri ubwo bumenyi Mbonabucya afite mu bijyanye n’ikoranabuhanga, niho yashingiye atangiza ikigo Softteck Ltd muri Nyakanga 2016, ubu gifite umushinga yise ‘Mwisoko’, ushingiye ku ikoranabuhanga riri gukorerwa koperative zo mu cyaro.

Ni umushinga utanga icyizere nubwo utaratangira kubyara amafaranga

Mbonabucya avuga ko Mwisoko ifite intego yo gufasha akoperative n’ubundi bucuruzi cyane cyane bukorerwa mu cyaro, kuko usanga muri gahunda yo kumenyekanisha ibikorerwa mu gihugu, abakorera mu mijyi bafite uburyo bubafasha, ariko abo mu cyaro ntibabone amahirwe yo gushyikirana n’abakiliya babo.

Yakomeje agira ati “Mu byaro hagiye haba amakoperative atandukanye, y’ubuhinzi, ubworozi, ababaza, abasudira, ariko wanareba na gahunda y’igihugu yo kugira ngo tumenyekanishe ibyo bakora, ugasanga bo birabagoye.”

“Twatekereje uko twabashakira umushinga umwe ushobora kubafasha bakamenyekanisha ibyo bakora bakoresheje uburyo buboroheye, haba kuri mudasobwa, telefoni, imibare yagenwe...”

Iyo ugiye ku rubuga rwa Mwisoko.com usangaho ibikorwa bigabanyije mu byiciro, ukabona koperative zifite ibicuruzwa muri izo nzego, aho zikorera, ingano z’ibyo bafite na nimero za telefoni zabo ku buryo iyo ubikeneye ahita abahamagara bakumvikana.”

Yavuze ko bari gukorana n’inzego zitandukanye zirimo urwego rw’amakoperative na za Minisiteri, inzego z’uturere n’ibindi, hagamijwe ko Mwisoko imenyekana kandi ikabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Gusa ngo kubyaza amafaranga iri koranabuhanga byatekerezwaga ko buri koperative yajya itanga amafaranga make buri kwezi igashyiraho ibicuruzwa byayo, biracyagoranye.

Ibyo ngo bihurirana n’uko byagaragaye ko koperative zo mu cyaro zifite imyumvire yihariye mu bucuruzi, ku buryo hari aho “umuyobozi w’umurenge niba atavuze ati ‘amamaza hariya’ bidakunda”.

Indi mbogamizi ni uko abaturage bo mu cyaro bafite ibyo bikorwa bikeneye kwamamazwa bose badafite ubumenyi bwo gukoresha internet, ku buryo hatekerejwe uburyo hashyirwa abahagarariye Softteck mu mirenge.

Icyizere ni cyose mu bihe biri imbere

Mbonabucya avuga ko muri Youth Connect Africa iheruka, baje kugaragaza umushinga wabo nk’utanga icyizere, ku buryo batahanye inkunga ya miliyoni 7.5Frw, yaje kuvamo aho Softteck ikorera uyu munsi.

Mbonabucya ati “Nkimara kubona igihembo, nahise nsanga twinjiye mu mukino tutagomba gusubira inyuma. Bashingiye ku mushinga wacu, bashingira ku bagize itsinda ryacu, baduha igihembo.”

Uyu munsi Softteck igizwe n’abantu batandatu bahugukiwe ikoranabuhanga, ku buryo babona amahirwe akomeye mu gukorera hamwe kurusha uko umuntu yajyana imbaraga ze ukwe.

Yakomeje agira ati “Dufite gahunda yo gukora application zitandukanye mu bigo bya leta no mu byigenga, kuko iyo dusesenguye nko ku ma ‘system’ menshi akoreshwa mu gihugu, amenshi aturuka hanze yamara gukora umwaka umwe, ibiri, byakenerwa ko hagira igihindurwa cyangwa cyongerwaho, bikanga, system bagahita bayireka cyangwa bakagura indi. Ugasanga ni ya mafaranga atanzwe hanze kandi hano twabikora.”

Gusa ngo barashaka kubanza kugaragaza ubuhanga bafite n’izindi nzego zikazabizera kubera ubushobozi bagaragaza.

Mu mushinga wa Mwisoko, Softteck iteganya ko nibigenda neza izakorana na koperative zisaga 2000 mu gihugu cyose, ku buryo hari icyizere ko iki kigo amaherezo kizabyara inyungu ifatika.

Mbonabucya Célestin watangije Softteck Ltd

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza