Uburyo bwo kwifashisha amakarita mu kwishyura amafaranga y’urugendo, bwatangijwe mu modoka zinyuranye mu Mujyi wa Kigali, mu 2015 mu rwego rwo kurwanya ubwumvikane buke bugaragara hagati y’abishyura n’abishyuza mu modoka zitwara abagenzi ndetse no kubungabunga ibidukikije n’isuku.
AC Group Ltd yatangije ubu buryo muri Cameroun mu cyumweru gishize, mu Mijyi ya Yaoundé na Douala, imwe mu ikomeye muri iki gihugu nk’uko The East African dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Patrick Buchana, Umuyobozi Mukuru w’iyo kompanyi yatangaje ko yahisemo gutangiza ubu buryo muri Cameroun nyuma y’aho abayobozi muri iki gihugu bafite mu nshingano ibyo gutwara abantu n’ibintu biboneye akamaro kabwo mu Rwanda n’uko bwitabirwa na benshi.
Ati ’’Baje mu Rwanda baganira na sosiyete zitwara abagenzi bababwira inyungu zo gukoresha ubu buryo.’’
Nyuma yo kwibonera akamaro k’iri koranabuhanga, abo bayobozi ngo bahise bamusaba kubafasha kugira ngo ritangizwe no muri imwe mu mijyi yo mu gihugu cyabo.
Ati ’‘Baguze bisi nini zitwara abagenzi ubwo tubasaba kugira bimwe bahindura mbere y’uko dutangira. Icy’ibanze turi kugerageza gukora nk’ibyo twakoze i Kigali kugira ngo bikorwe no muri Cameroun.’’

Mu byo abo bayobozi basabwe kwitaho bwa mbere, harimo gushyira mu modoka camera no gushyiraho aho imodoka zihagarara haboneye n’ibindi binyuranye.
Mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga cyatangiye mu cyumweru gishize, cyatangirijwe kuri bisi nini 400 zikorera mu Murwa mukuru Yaoundé ndetse nyuma kikazakomeza gukwirakwizwa no mu Mujyi wa Douala, umenyerewemo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.
Mu mujyi wa Kigali, abantu basaga ibihumbi 500 bamaze kwitabira ubu buryo bakoresha amakarita atangwa n’iyi kompanyi, bifashisha buri gihe cyose bakoze urugendo n’imodoka.
Ubu buryo ngo bushobora gutanga cyane umusaruro muri Cameroun bitewe n’ubunini bw’iyi mijyi ugereranyije na Kigali byiyongera ku mubare munini w’abaturage bayituye, dore ko mu Mujyi wa Yaoundé gusa hatuwe na miliyoni zisaga ebyiri ndetse buri munsi usanga imodoka zitwara abagenzi muri uyu mujyi zuzuye.
Buchana avuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga muri Kigali buzakomeza gukwirakwizwa no mu bindi bice butaragezwamo nk’aho mu minsi mike buri butangizwe ku bajya mu bice bya Gisozi mu gihe ahandi hazaba hasigaye buzaba bwagejejwemo mu kwezi gutaha.

TANGA IGITEKEREZO