Umugenzi agiye kujya yishyirira amafaranga ku ikarita ya Tap&Go akoresheje telefoni

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 25 Nyakanga 2018 saa 08:26
Yasuwe :
1 0

Ikigo gifite ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura amafaranga y’urugendo hakoreshejwe ikarita izwi nka Tap&Go, AC Group, giteganya korohereza abagenzi bakajya bongera amafaranga ku ikarita yabo bakoresheje telefoni igendanwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri AC Group, Umunyana Sharon, yatangarije IGIHE ko mu gihe cya vuba umugenzi azaba afite ubwo buryo bwo kongera amafaranga ku ikarita ye akoresheje ‘Mobile Money’.

Yavuze ko bateganya ko ubu buryo bushya buzatangira gukoreshwa mbere y’Ukuboza 2018, abagenzi bakazabusobanurirwa neza uko bazajya babigenza bifashishije telefoni yabo na nimero iba iri kuri buri karita y’urugendo.

Yagize ati “Turimo kugerageza ubwo buryo kugira ngo umugenzi ashobore kwishyiriraho amafaranga akoresheje telefoni.”

Ubu buryo bushya buzazana impinduka zikomeye kuko wasangaga abagenzi batonda imirongo ku bakozi babigenewe bongera amafaranga ku makarita, rimwe na rimwe ugasanga hari n’abagenda bavuga ko ayo batanze atari yo bashyiriweho.

Kugeza ubu gukoresha amakarita mu kwishyura amafaranga y’urugendo bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali ariko biteganyijwe ko no mu mihanda ihuza intara bizagerayo, ariko biracyigwaho nta gihe kiratangazwa ko bizatangirira.

Umuhire Théophile ukoresha ikarita ya Tap&Go, yabwiye IGIHE ko ubwo buryo bufasha abagenzi kwiyongerera amafaranga ku ikarita ari bwiza cyane kuko abakozi ba AC Group ubusanzwe bongeraho aya mafaranga bataba ku byapa byose, bityo bikazabarinda n’umubyigano ubaho igihe umuntu ategereje umushyirira amafaranga ku ikarita ye.

Yagize ati “Kuba umuntu yazajya ashyira amafaranga ku ikarita ye akoresheje telefone byafasha abagenzi kuko hari ibyapa uhagararaho ugiye kwinjira muri bisi, wakozaho ugasanga nta mafaranga ari ku ikarita kandi nta mukozi wa AC Group uhari, ugasanga urasigaye cyangwa bikaba kwinginga shoferi ngo uyongerereho ku cyapa mwamusangaho.”

AC Group itangaza ko imaze gutanga amakarita miliyoni 1.3 ariko uyu mwaka ukazarangira imaze gutanga miliyoni eshatu.

Ikarita ya TAP&GO ntigikoreshwa gusa mu kwishyura amafaranga y’urugendo kuko mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali rizaba ku wa 26 Nyakanga kugeza ku wa 15 Kanama 2018, niyo izakoreshwa mu kwinjira aho gukoresha udutike tw’impapuro nk’uko bimaze imyaka bikorwa.

U Rwanda rukomeje gukataza mu bukungu bushingiye ku kwishyurana nta guhererekanya amafaranga mu ntoki, ku buryo umuntu ufite nimero ya telefoni yanditse muri Mobile Money ashobora kwishyura serivisi zitandukanye nk’umuriro, fagitire y’amazi, ibicuruzwa mu iduka, ifatabuguzi rya televiziyo n’ibindi.

Umugenzi azajya yifashisha imibare iri ku ikarita ye yiyongerere amafaranga ku ikarita y'urugendo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza