Shule ERP ni porogaramu yakozwe n’Ikigo Nyarwanda gitanga serivisi z’ikoranabuhanga, Loxotech.
Iyi porogaramu yifashishwa n’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na kaminuza muri gahunda zayo zitandukanye zirimo imyigishirize, icungamari no gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri.
Ubu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha ababyeyi kuba bakurikirana imyitwarire y’abana babo igihe bari ku ishuri, bugafasha abanyeshuri mu myigire yabo kuko bushyirwaho amasomo yose amaze kwigishwa, umunyeshuri akaba yayabona igihe cyose ayashakira kandi bukaba bwanakwigishirizwaho mu buryo bw’iyakure.
Uretse ibijyanye n’abanyeshuri, iri koranabuhanga rinafasha mu kugenzura imyigishirize y’abarimu no gukurikirana uko amasomo, ibizamini n’isuzumabumenyi bitangwa.
Iri koranabuhanga kandi rifasha ibigo mu micungire y’umutungo, kuko ritanga uburyo bwo kugenzura umubare w’abanyeshuri bamaze kwishyura kandi n’umunyeshuri akaba yaryishyuriraho amafaranga y’ishuri igihe akoresha Mastecard cyangwa Visa Card bitamusabye kujya kuri banki.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ubinyujije mu gikorwa cyawo cyo gutoranya imishinga yimakaza udushya mu burezi kizwi nka ‘Innovating Education in Africa Expo’ washyize iyi porogaramu muri 50 za mbere muri Afurika zitanga ibisubizo mu bijyanye n’uburezi.
Iyi gahunda yo gutoranya ubu buryo bw’ikoranabuhanga yatangijwe na AU mu 2018 igamije guteza imbere gahunda z’ikoranabuhanga mu burezi. Gusa uyu mwaka wahawe umwihariko kuko harebwe imishinga y’ikoranabuhanga y’abantu bari munsi y’imyaka 35.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa Loxotech, Olivier Nshizirungu, yavuze ko babashije kuza muri porogaramu 50 za mbere muri Afurika zitanga ibisubizo mu bijyanye n’uburezi bahigitse abarenga 300 bari bahanganye.
Ati “Twinjiye muri aya marushawa muri Kanama 2020, abari muri aya marushanwa twese twari tugeze mu bantu 300 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika ariko muri aba bose baje guhitamo imishinga y’ikoranabuhanga ya mbere myiza 50 natwe tuzamo.”
Nshizirungu yavuze ko bajya gutangiza iri koranabuhanga bari bafite intego yo gutanga ikoranabuhanga ryakoreshwa mu burezi kandi rihendutse.
Ati “Icyatumye dutangira gukora iri koranabuhanga twabonaga imbogamizi zihari z’uko uburyo bw’ikoranabuhanga buhari buhenze kandi buzitira ababukoresha mu buryo bumwe na bumwe.”
Iyi porogaramu kandi ifite ikoranabuhanga rishobora gutuma abanyeshuri bakora ibizamini bitabaye ngombwa ko baba bicaye imbere ya mwarimu.
Kugeza ubu nubwo iyi porogaramu yakozwe n’Abanyarwanda itangiye gushinga imizi mu bindi bihugu bya Afurika birimo Guinée, Ethiopie no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse mu minsi ya vuba rikaba rizatangira gukoreshwa muri Gambia.

Ishimwa n’abayikoresha
Iri koranabuhanga mu Rwanda rikoreshwa n’amashuri agera kuri 16 yiganjemo ayisumbuye kandi yose ahamya ko kuva yatangira kurikoresha hari byinshi byahindutse mu buryo yakoragamo ibintu.
Umuyobozi wungirije wa Saint Vincent Palotti School (Masaka) Kanyesheja Claude, yavuze ko iri shuri ayoboye ryatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya Shule ERP mu 2020 ubwo amashuri yafungwaga kubera Coronavirus.
Ati “Turikoresha mu bikorwa bitandukanye, icya mbere ni ikijyanye no kwigisha abanyeshuri hakoreshejwe iyakure, icya kabiri ni mu bijyanye n’imicungire y’ishuri n’abakozi.”
“Tuyikoresha kandi mu bijyanye n’imari n’icungamutungo, mbese mu buzima bw’ishuri bwose bushoboka ririya koranabuhanga tubona ridufasha.”
Kanyesheja yakomeje avuga ko kuva batangira gukoresha iri koranabuhanga hari byinshi byahindutse.
Ati “Duhereye nko mu bintu by’imari, mbere twabikoreshaga intoki ku buryo kubona raporo byasaba nk’iminsi itatu kugira ngo umuntu ayibone ariko uyu munsi ujya muri iri koranabuhanga ugahita ubona icyo ushaka.”
Ibi Kanyesheja abihuriyeho n’Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri APADE Lycée de Kicukiro, Habarurema Simon, wavuze ko mu gihe kigera ku mwaka bamaze batangiye gukoresha iri koranabuhanga hari byinshi byahindutse.
Ati “Urebye hashize nk’umwaka, twatangiye kurikoresha twari dusanganywe ubundi buryo bw’ikoranabuhanga twakoreshaga ariko tuza kugira ikibazo cyo kwigisha hakoreshejwe iyakure […] sinzi ukuntu Loxotech yaje tuba tugize amahirwe dutangira gukorana nabo.”
“Kugeza ubu iri koranabuhanga turikoresha mu kwigisha abanyeshuri, mu buryo bw’isomero ndetse n’ingengabihe y’amasomo gusa haracyarimo ubundi buryo tutaratangira gukoresha nk’ubujyanye n’icungamutungo ndetse no gukurikirana uko abanyeshuri biga.”
Habarurema yakomeje avuga ko iri koranabuhanga ryongeye ugushyikirana hagati y’ubuyobozi bw’ishuri, ababyeyi n’abanyeshuri.
Ati “Umusaruro wa mbere byaduhaye ni ukutwegereza ababyeyi n’abanyeshuri, ugushyikirana hagati yacu nabo kwariyongereye ku buryo nk’umunyeshuri ashobora kubaza mwarimu igihe icyo ari cyo cyose ndetse n’umubyeyi akaba yatanga igitekerezo cye kandi agahita asubizwa.”
Kugira ngo ikigo gitangire gukoresha iyi porogaramu bisaba ko kibanza gusinya amasezerano y’imikoranire na Loxotech ubundi kigasabwa kwishyura amafaranga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!