Uko abacururiza kuri murandasi babyaje umusaruro Guma mu rugo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Gashyantare 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Guma mu rugo ni imwe mu ngamba zifatwa n’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, nubwo abantu baba bari mu ngo zabo ariko ubuzima burakomeza.

Ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’iby’ikoranabuhanga biri ku isonga ry’ibyo abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi ariko abantu bakagira imbogamizi z’uko muri Guma mu rugo batabasha gusohoka ngo bajye kubigura nk’uko bisanzwe.

Aha niho ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi bwagiriye akamaro ababukoresha bitewe nuko babasha kubona ibyo bakeneye byose mu gihe cyihuse, batavuye mu rugo.

Ubucuruzi bwo kuri murandasi ni imwe mu nzira yayobotswe na benshi mu gihe cya guma mu rugo yashyizweho muri Werurwe 2020 kuko aribwo buryo bwonyine bworoshye umuntu ashobora guhahamo byoroshye.

Uburyo ubu bucuruzi bwo kuri internet bukorwamo usanga hari amaduka aba afite uburyo imbuga ziyafasha gucuruza kuri internet cyangwa hakaba hari abandi baba bafite izi mbuga bagafasha umuguzi guhura n’abacuruzi bafite ibyo yifuza.

Hari ibigo byinshi bikora mu buryo bwo guhuza umucuruzi n’umuguzi ku buryo umuguzi atuma ikintu iyi kigo nacyo kigakora akazi ko kukimugezaho mu buryo bwihuse.

Muri ibi bigo bikora akazi nk’aka harimo na Pozo delivery imenyerewe mu guhuza abaguzi n’abacuruza ibiribwa byaba ibitetse n’ibibisi, iyi ikaba ikorana n’ibigo by’ubucuruzi bisaga 35.

Ushaka kugira icyo utuma kuri iki kigo akoresha telefoni igendanwa ugashyira porogaramu ya Pozo delivery muri telefoni, iyo yamaze kugeramo ubona ibyo bagemura n’aho bakorana ugatuma ibyo ushaka.

Iyo umaze gutuma ibyo ushaka aho wabitumye bahita batangira kubitunganya, Pozo delivery ikabikugezaho mu gihe kitarenze iminota 45 aho waba uri hose mu Mujyi wa Kigali.

Iki kigo kiri mu byemeza ko ubucuruzi bwo kuri murandasi bugenda butera imbere ariko kikemeza ko muri iki gihe cya Guma mu rugo bwarushijeho kuzamuka.

Umuyobozi wa Pozo delivery, Murenzi Herve, yabwiye IGIHE ko mu busanzwe abakiliya bagiraga ari urubyiruko ariko gahunda ya Guma mu rugo yatumye n’abakuru biyongera.

Ati “Ubusanzwe urubyiruko nirwo rusanzwe rukangukiye gukoresha ikoranabuhanga bakaba badutuma, biragoye kumvisha umuntu w’umubyeyi ko uri bimuhahire aba ashaka kujya kwirebera neza.”

“Gahunda ya Guma mu rugo yatumye nabo batangira kudutuma bitewe n’uko nta yandi mahitamo bari bafite, bitewe na serivisi nziza tubaha byatumye babona ko ubucuruzi bwo kuri murandasi bushoboka.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda ya Guma mu rugo yatumye abakiriya babo biyongera ku kigero cya 70% ugereranyije na mbere, ibintu bafata nk’iterambere ry’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi.

Ati “Abakiriya bacu bariyongereye kuko mbere ku munsi twabonaga abantu bari hagati ya 80 na 100, ubu barazamutse tubona abantu 120 ku munsi badutuma hirya no hino.”

“Ibi ni ibintu bitanga icyizere ko ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi buzatera imbere, niba abantu badutumye muri iki gihe niyo cyarangira bazaba babizi ko hari uburyo wahahamo, bazakomeza kutwiyambaza.”

Usibye kwegereza bantu ibyo bakeneye kandi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, Murenzi yavuze ko nka Pozo delivery bafite uburyo umuntu ashobora kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ati “ Mbere wasangaga hari ubwo tugemura ibintu bakatwishura tuhageze ariko ubu dukangurira abantu gukoresha uburyo bwo kuri telefoni bwa Mom pay, mu kwirinda guhanahana amafaranga.”

Ubucuruzi bwo kuri murandasi bugenda butera imbere mu Rwanda bitewe nuko umubare w’abakoresha murandasi ukomeza kwiyongera. Kuri ubu abanyarwanda bakoresha internet basaga miliyoni eshatu.

Ushobora kunyura hano ukamanura (download) application ya Pozo delivery.

Mu gihe cya Guma mu rugo ubucuruzi bwo kuri murandasi bwabyajwe umusaruro cyane
Pozo delivery ikugezaho ibyo watumye mu minota 45

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .