Izi ndege za Pod zizaba zikoze mu buryo igice kijyamo abagenzi cyangwa imizigo gishobora komorwa ku kindi cy’ibanze kirimo abapilote, nk’uko bigenda ku makamyo manini ashobora gukurwaho icy’inyuma kizwi nka kontineri.
Gusa ku ndege iki gice cyijyamo abantu n’ibintu cyo kizaba cyitwa ‘capsules’ ndetse ‘pod’ ikazaba ifite ubushobozi bwo gutwara ibigera kuri bitatu.
Iri koranabuhanga biteganyijwe ko rizagabanya ingendo abantu bakoraga bagana ku bibuga by’indege, ndetse n’imirongo batondaga bategereje kwinjira mu ndege kuko umugenzi azaba afite ubushobozi bwo kwinjira muri iki gice cya ‘Capsules’ aho yaba ari hose mbere y’uko cyomekwa ku ndege.
Nk’uko bigenda kuri kontineri, hari aho bizajya biba ngombwa ko iki gice kirimo abagenzi kizajya gishyirwa ku modoka cyangwa se ku bwato igihe aho abantu bagiye atari hafi y’ikibuga indege.
Biteganyijwe ko ubu buryo bwo gutwara abantu n’ibintu nibutangira gukoreshwa, kompanyi zimwe zizita ku gucunga iki gice cy’indege gisanzwe izindi zite kugucunga ikijyamo abagenzi ku buryo umugenzi azaba afite ubushobozi bwo kugenda muri Capsules ya Etihad cyangwa iya Qatar Airways ariko byose biri ku ndege imwe.
Umuyobozi wa Airinsight, ikigo gitanga inama zijyanye n’ubucuruzi ku bigo by’indege Addison Schonland, yavuze ko nubwo mu buryo buri tekiniki bigaragara ko bizakunda hakiri imbogamizi ku buryo bw’ubucuruzi.
Yagize ati “Nubwo bishobora kuba bisobanutse urebeye ku ruhande ruri tekiniki, bizagorana kugira ngo bishyirwe mu buryo bw’ubucuruzi kandi mu kuri birashidikanywa ko isoko rizaba ryiteguye ubu buryo bushya yewe no mu gihe kirekire, gusa biramutse bikunze ndabona bizahera ku bijyanye n’imizigo”.
Abashakashatsi bari gukora ku mushinga w’izi ndege bavuze ko batazi neza igihe zizagira hanze kuko hagomba gukorwa amagerageza menshi.




TANGA IGITEKEREZO