Kwamamaza

Uburyo bwa ’E-procurement’ bushobora gusiga bimwe mu bitangazamakuru mu kaga

Yanditswe kuya 9-08-2016 saa 08:39' na Cyprien Niyomwungeri


Uramutse uvuze ko iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda rimaze kugera ku ntera ishimishije, ntawagutera ibuye kuko hari byinshi bibigaragaza.

Kuri ubu abaturage hirya no hino basigaye bakoresha interineti mu kwandikisha ubucuruzi, kumenyekanisha imisoro, gusaba ibyangombwa bitandukanye, kugura umuriro, amazi, gusaba akazi n’ibindi.

Gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga bifatwa nk’inzira iboneye yo guca ikimenyane n’ibindi bibazo byavukaga kubera gukoresha impapuro no guhura imbona nkubone ku waka serivisi n’uyitanga.

Itangwa ry’amasoko ya Leta ni kimwe mu bintu byakomeje gutungwa agatoki n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ko bitikiriramo imari nyinshi bitewe no kudakoresha ikoranabuhanga.

Umwe mu muti urambye wavugutiwe iki kibazo, ni ugukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amasoko mu bigo bya Leta bigera ku 150 birimo; Minisiteri, ibigo, Intara n’uturere n’ibindi 1150 birimo ibitaro by’uturere, farumasi z’uturere, ibigo nderabuzima n’amashuri yisumbuye.

Iri koranabuhanga ryakozwe n’Abanya-Korea y’Epfo, ryatwaye miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, rikaba ryitezweho umusaruro nkuko ryawutanze muri Koreya y’amajyepfo imaze imyaka 15 irikoresha, mu bihugu byo mu majyepfo ya Amerika n’ahandi.

E-Procurement, akaga ku itangazamakuru

Hari bimwe mu bitangazamakuru bigiye kubaho mu buzima bwo kwizirika umukanda, kubwo kutongera guhabwa amatangazo yamamaza no kuranga amasoko runaka leta igiye gutanga.

Ubusanzwe iyo ikigo runaka cyabaga gifite isoko gishaka gutanga, cyegeraga ibitangazamakuru binyuranye bikabimenyesha abashaka kurihatanira, kikishyura ikiguzi cyo kwamamaza. Ayo mafaranga yafashaga ibitangazamakuru gukomeza kubaho no guhemba abakozi.

Urugero nko kwamamaza cyangwa gutanga itangazo mu Imvaho nshya, iringana na paji imwe ni 500 000 Frw, mu gihe muri New Times ari 660 000 Frw. Ibi biciro bigahinduka bigendanye n’ingano y’urupapuro itangazo rizajyaho. Ibi kandi niko bigenda ku maradiyo, televiziyo n’imbuga za interineti.

Kuri ubu amasoko ya leta azajya aca ku rubuga rwitwa; www.umucyo.gov.rw . Ushaka gupiganira isoko abanze kwiyandikisha kuri uru rubuga, niyemerwa abone kuripiganira.

Nta gushidikanya ko E-procurement yubitse imbehe y’ibitangazamakuru mu Rwanda, ibintu bikomeza kurishyira mu bukene bushobora gutuma hari ibindi bizafunga imiryango bigakurikira KFM, Yego Tv na Exalto Tv n’ibindi byamaze gufunga.

Ku ikubitiro ubu buryo bwatangiranye n’uyu mwaka w’ingengo y’imari muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, iy’ubuzima, iy’ibikorwa remezo, RBC, RTDA, RDB no mu turere twa Gasabo na Kicukiro, bukazakomereza n’ahandi.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu nyuma Cameroon na Tunisia gikorewe na Korea y’Epfo ubu buryo bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Inkuru bijyanye:Itangazamakuru mu Rwanda rihagaze rite nyuma yo gufunga kwa KFM, Exalto na Yego TV

Ibinyamakuru bishobora kwisanga habi nyuma yo gukurwaho kw'amatangazo ya Leta

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved