00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwasabye uburenganzira bwo kohereza satellite 327.000 mu isanzure

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 20 Ukwakira 2021 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwatanze ibyangombwa mu Kigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho mu by’ikoranabuhanga, (International Telecommunication Union: ITU), bisaba kwemererwa kohereza ibyogajuru 327.000 mu isanzure.

Ibi byogajuru byiswe Cinnamon-217 na Cinnamon-937 bizoherezwa mu isanzure hafi y’Isi mu birometero hagati ya 550 na 643 uvuye ku Isi, ahitwa muri ‘Low Earth Orbit’ (LEO), aho ibyogajuru biri mu kiziga kimwe bizajya bikora nk’itsinda.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibijyanye n’isanzure, RSA, Francis Ngabo, yavuze ko ubusabe u Rwanda rwahaye ITU ari ingirakamaro kuko bizatanga amahirwe yo kohereza ibindi byogajuru mu isanzure bizagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Gutanga ibi byangombwa muri ITU ni ingenzi kugira ngo twandikishe imiyoboro ya satellite n’aho zizaba ziri (mu isanzure) ndetse tunazigame amahirwe yo kuzohereza ibindi byogajuru mu bihe bizaza."

"Ibi kandi biri muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo gushyira ingufu mu bijyanye n’isanzure nk’uburyo bushya bwo guteza imbere igihugu.”

Ngabo yakomeje avuga ko bitewe n’ikoranabuhanga rimaze kugerwaho, u Rwanda rufite gahunda yo gukora imishinga itandukanye izatanga serivisi nyinshi z’ingirakamaro mu bijyanye n’isanzure ku buryo u Rwanda ruzaba igicumbi cy’ibijyanye n’isanzure muri Afurika.

Ibi byogajuru bizaba bikurikiye icyo u Rwanda ruherutse kohereza cya Rwasat-1 kimaze imyaka ibiri mu isanzure gitanga amakuru ajyanye n’ubutaka bw’u Rwanda yifashishwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse n’ikindi cyiswe ‘Icyerekezo’ cyoherejwe kugira ngo kijye gitanga umuyoboro wa murandasi ku banyeshuri bo ku kirwa cya Nkombo kiri mu kiyaga cya Kivu.
Ibi byose biri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo guteza imbere igihugu binyuze mu kwagura ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, uburezi ndetse no korohereza abashoramari mu bikorwa bitandukanye.

Kugeza ubu ibikorwa bijyanye n’isanzure bibarirwa agaciro karenga miliyari 400$ ku Isi hose, aho ibyogajuru bigize 74% by’ako gaciro kose. Gusa Afurika ifitemo miliyari 7$ bivuze ko hagikenewe kongera imbaraga mu bijyanye n’uru rwego kuri uyu mugabane.

Ku Isi habarirwa ibigo bishinzwe ibijyanye n’isanzure bigera kuri 72, 14 muri byo ni byo bifite ubushobozi bwo kohereza ibyogajuru mu isanzure, ariko ibigo 6 gusa ni ukuvuga icyo mu Buyapani, u Burusiya, u Buhinde, u Burayi, u Bushinwa ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni byo bifite ubushobozi bwo kwikorera ibikorwa byose bijyanye n’ibyogajuru kuva ku kubikora kugeza ku kugenzura amakuru byohereza ku Isi.

U Rwanda rwasabye uburenganzira ITU bwo kohereza ibyogajuru 327.000 mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .