Kwamamaza

U Rwanda ruri kunoza uburyo bwo gutunganya imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga

Yanditswe kuya 21-08-2016 saa 09:54' na Rabbi Malo Umucunguzi


Guverinoma y’u Rwanda iri kunoza uburyo bwo gukusanya no gutunganya imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga biba bitagikoreshwa, ariko ugasanga bibitse mu buryo butizewe kandi bishobora gutera ingaruka zihariye.

Iyo gahunda nshya iri kunozwa izaba ireba ibikoresho by’ikoranabuhanga kuva aho bikorerwa, ababitumiza mu mahanga n’ababicuruza, bagomba gushyiraho uburyo bwo gukusanyiriza hamwe ibyangijwe.

Umukozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, Emmanuel Dusenge, yabwiye The East African ko iyo gahunda izagena uburyo bwo kurengera ibidukikije.

Ati “Iyo gahunda nitangira gushyirwa mu bikorwa, inzego zitandukanye zizasabwa gushyiraho uburyo n’amabwiriza yo gukusanya iyo myanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga, kuva aho iherereye kugeza aho izajya itunganyirizwa.”

Iyi gahunda nshya kandi izasaba ko habaho abakozi bafite ubushobozi bwo gucunga iyo myanda.

Dusenge yakomeje agira ati “Uyu munsi dufite abantu bakusanyiriza hamwe imyanda y’ibikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga ariko mu buryo bubi kandi bushobora guteza ikibazo ku bidukikije. Iyo gahunda izadusaba abakozi babifitiye ubumenyi buhagije.”

Umwaka ushize nibwo guverinoma yatangije umushinga w’imyaka itatu wo gutunganya imyanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga, izwi nka National E-waste Management Strategy for Rwanda.

Uwo mushinga urimo kugena ahantu ho gukusanyirizwa ibyo bikoresho uzatwara miliyari 1.1 y’amafaranga y’u Rwanda, igice kinini cy’iyo ngengo y’imari kikazava mu kigega gishinzwe kurengera ibidukikije, Fonerwa, asigaye akazatangwa n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Nubwo kugeza ubu nta ngano izwi muri rusange y’imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga, Abanyarwanda bakomeje kugura ibishya uko bwije n’uko bukeneye ndetse ikoranabuhanga rirafata indi ntera mu gihugu.

Imibare igaragaza ko Abanyarwanda miliyoni 8.8 batunze telefoni ngendanwa, gusa uyu mubare ushobora kuba urenga kuko hari abatunze telefoni zirenze ebyiri.

Imibare kandi yerekana ko 85% by’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu buyobozi bwite bwa Leta n’izindi nzego za leta bigizwe na za mudasobwa, kandi 14% muri zo ntizikoreshwa.

Hari n’indi myanda y’ibikoresho byifashishwa mu ngo nka firigo, imashini zimesa, iziteka, televiziyo, ibyuma bishyushya n’ibindi bituma ibyuma by’ikoranabuhanga bidakoreshwa bikomeza kwiyongera, ugasanga ahenshi birunze mu bubiko.

Mu nzego za leta ho usanga bifungiye mu byumba binyuranye ibindi bikajyanwa mu ishuri ry’Ikoranabuhanga rya Tumba, Tumba College of Technology, nk’ikigo gifite ubushobozi bwo gusana mudasobwa n’ibyuma bifotora ku mpapuro.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo Gishinzwe Kurengera Ibidukikije, REMA, Colette Ruhamya, avuga ko imyanda nk’iyo ari ikintu kibangamiye igihugu.

Ati “Ntabwo dufite uburyo bwo gutunganya iyo myanda, ngo dutandukanye ibibora n’ibitabora kandi ibi bibangamiye ibidukikije.”

Ubushakashatsi bwerekanye ko hari ingaruka zishamikiye ku myanda ikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga bitewe ahanini n’icyo biba bikozemo, bikaba byagira ingaruka ku muntu cyangwa bigateza ikibazo mu bundi buryo.

Kubitwikira ku gasozi kandi nabyo bishobora guteza ibindi bibazo birimo indwara z’ubuhumekero cyangwa izindi zishamikiye ku bibazo by’umutima.

Zimwe mu mashini zidakoreshwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved