U Rwanda rugiye gufatanya n’u Buyapani kongera abahanga mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 01:02
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’itumanaho, yasinyanye amasezerano na Guverinoma y’u Buyapani, atuma ibihugu byombi bifatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Mu isinywa ry’ayo masezerano ku wa 8 Gicurasi 2018, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko agamije kongerera imbaraga imikoranire isanzwe hagati y’ibihugu byombi kuko byafatanyije muri gahunda nyinshi zirimo kubaka zimwe muri gahunda za leta ndetse u Buyapani butanga buruse ku Banyarwanda bagera kuri 40 bari kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza ( Masters) muri icyo gihugu.

Yavuze ko imwe muri gahunda zizongerwamo imbaraga harimo iyo Abayapani bahuguramo Abanyarwanda nubwo byari bisanzwe bikorwa mu mahugurwa, no kurushaho kureshya ibigo bikomeye byo mu Buyayani byatangiye gushora imari mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ni ibintu byiza kuko ni ugukingura imiryango kugira ngo n’izo buruse ziyongere, n’ibyo bigo bizana ikoranabuhanga bishobore kuba byinshi ku buryo byakorana n’ibigo byacu, kugira ngo bidufashe kugera ku migambi dufite yo guteza imbere igihugu mu rwego rw’ikoranabuhanga.”

Abajijwe umubare w’abanyeshuri leta yifuza ko bazajya boherezwa mu Buyapani, Minisitiri Rurangirwa yavuze ko ari “benshi bashoboka” ariko bigomba guturuka ku biganiro no ku mahirwe ahari.

Yakomeje agira ati “Kuba hari ibyamaze gukorwa kandi hari ubushake bwo gukomeza ibyo biganiro, ni amahirwe kugira ngo haboneke ubushobozi bushoboka kuko isoko ryacu riracyabukeneye, kandi ejo hazaza hacu hakeneye ubwo bumenyi mu ikoranabuhanga.”

Minisitiri Wungirije w’u Buyapani ushinzwe Ihuzabikorwa muri Minisiteri y’Itumanaho, Masahiko Tominaga, yavuze ko aya masezerano areba inzego zitandukanye z’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, harimo cyane cyane kongera ubushobozi bw’abaturage binyuze mu burezi.

Yakomeje agira ati “Mu Buyapani hari Abanyarwanda benshi bari kwiga, ku bwanjye icyifuzo ni uko aba bajya bagaruka gutangiza ibigo mu Rwanda bagendeye ku ikoranabuhanga ry’Abayapani.”

Yongeyeho ati “Hari abanyeshuri bamwe bamaze gutangiza ibikorwa hano mu Rwanda, nkaba numva ari uburyo bwiza bwo kongerera ubushobozi abakozi. Ndahamya ko uyu mubano uzakomeza no mu bihe biri imbere.”

U Buyapani butera inkunga u Rwanda cyane cyane mu nzego z’ikoranabuhanga n’uburezi, no mu yindi mishinga itandukanye inyuzwa mu Kigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga, JICA.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga na Minisitiri Wungirije w’u Buyapani ushinzwe Ihuzabikorwa muri Minisiteri y’Itumanaho, Masahiko Tominaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza