Iyi gari ya moshi yo kwerekana uko izindi zizaba ziteye yamuritswe tariki 13 Mutarama, imurikirwa mu Mujyi wa Chengdu, mu ntara ya Sichuan. Ifite metero 21 z’uburebure gusa abashakashatsi bavuze ko izo gari ya moshi nizikorwa zizaba zifite uburebure bwa metero 165.
Prof He Chuan wigisha muri Kaminuza ya Southwest Jiaotong yabwiye itangazamakuru ko iyo gari ya moshi izaba yatangiye kujya hanze hagati y’imyaka itatu n’icumi iri imbere.
U Bushinwa nicyo gihugu cya mbere ku Isi gifite imihanda miremire ya gari ya moshi zigezweho kandi zihuta kuko ingana na kilometero 37 000.
Gari ya moshi ya mbere yo mu bwoko bw’izihuta kandi zigendera kuri rukuruzi (Maglev) yageze mu Bushinwa mu 2003. Yagenderaga ku muvuduko wa kilometero 431 ku isaha.
Umwaka ushize, u Bushinwa bwamuritse umuhanda mushya wa gari ya moshi wa kilometero 174 uhuza Beijing n’umujyi wa Zhangjiakou umwe mu izaberamo imikino ya Olempique yo mu bukonje mu mwaka wa 2022. Byatumye urugendo hagati y’iyo mijyi yombi ruba iminota 47 mu gihe mbere byatwaraga amasaha.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!