00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twitter igiye gukora impinduka zituma umuntu yikura mu bakorewe ’tag’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kamena 2021 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Mu minsi iri imbere Twitter ishobora gukora impinduka ziha uburenganzira umuntu uwo ari we wese bwo kwikura mu butumwa yashyizwemo n’abandi ibizwi nka ’tagging’ igihe cyose ibyavuzwe bitamunyuze bitewe n’impamvu zitandukanye.

Mu busanzwe mu biganiro bibera kuri Twitter ’Tagging’ irakoreshwa cyane nk’igihe umuntu ashaka kuvuga izina ry’ufite aho ahuriye n’ibiri kuvugwa. Tagging kandi ikoreshwa igihe umuntu ashaka kwerekana abo yageneye ubutumwa runaka.

Gusa imbogamizi zikunze kubaho ni uko nta buryo bubaho umuntu ashobora kwikura muri ubu butumwa igihe ibyamuvuzweho atabyishimiye cyangwa abona byamuteje ikindi kibazo.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru ’Nerdist’ avuga ko itsinda ry’abahanga muri Twitter riri gukora ku mushinga wo gutangiza uburyo buzaba buzwi nka ’Unmention’ buzajya bufasha abantu kwikura muri ubu butumwa bashyizwemo batabishaka.

Umukozi ushinzwe kubika amakuru y’abantu muri Twitter, Dominic Camozzi yavuze ko izi mpinduka zigamije korohereza abantu.

Ati "Ndashaka korohereza abantu kuba bakwikura mu butumwa cyangwa ibiganiro badashaka kugaragaramo."

Nubwo ubu buryo bwitezweho kuzafasha benshi ntiharatangazwa igihe buzatangira gukoreshwa.

Ubu buryo bwa 'Unmention' buzatuma umuntu agira uburenganzira bwo kwikura mu butumwa adashaak

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .