Transform Africa: Umunyakenya yegukanye irushanwa rya Ms Geek Africa 2017

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Gicurasi 2017 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Umukobwa wo muri Kenya, Ruth Waiganjo, niwe wahigitse abandi mu bagera ku munani bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Ms Geek Africa 2017, yegukana miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zizamufasha gushyira mu bikorwa umushinga we wo kugenzura abashoferi batwara abagenzi mu modoka rusange iwabo.

Ms.Geek Africa ni irushanwa rigamije gushishikariza abakobwa bo muri Afurika kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’uyu mugabane hakoreshejwe ikoranabuhanga, no kubashishikariza kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga, ubwubatsi [Engeneering] n’Imibare.

Mu 2014 nibwo u Rwanda rwaritangije nk’umwihariko warwo ariko muri uyu mwaka Ikigo cyo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga, Smart Africa, cyifuje ko ryaba irya Afurika yose, aho abakobwa bo mu bihugu bikorana n’iyo gahunda batanga imishinga y’ikoranabuhanga bagahatana.

Ku wa Gatanu, tariki 12 Gicurasi 2017, ubwo hasozwaga inama ya Transform Africa 2017 yabereye i Kigali, abakobwa umunani bageze mu cyiciro cya nyuma cya Ms Geek barashimiwe, batatu ba nyuma barimo Abanyarwandakazi babiri bagenerwa ibihembo bitandukanye bizabafasha kugera ku nzozi zabo.

Umunyakenya Waiganjo, wiga muri Kaminuza ya Nairobi mu bijyanye n’Ubumenyi bwa Mudasobwa (Computer Science), yakoze porogaramu yitwa ‘Safe Drive’, izafasha abagenzi bakoresha imodoka rusange zizwi nka ‘Matatu’ muri Kenya, kumenya amakuru yose ku mushoferi ubatwaye.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gutsinda irushanwa, Waiganjo, yavuze ko iyi porogaramu izafasha kubungabunga umutekano wo mu muhanda, bigatuma abashoferi batwara neza kugira ngo izina ryabo ridahindana ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bikabyungukiramo kuko bizagabanya ubwishyu byatangaga ku bakoze impanuka.

Yagize ati “Ubusanzwe imodoka yakoraga impanuka kumenya amakuru y’ibyabaye bikagorana, iyi porogaramu yanjye izajya ikusanya amakuru yose y’umushoferi n’uko atwara, ibigaragaze.”

Yakomeje avuga ko amaze kugeragereza iyi porogaramu mu modoka 15 zitwara abantu, aho agenda akusanya amakuru y’uko abashoferi bitwara, ku buryo ibyabaye byose birimo no gufatirwa mu makosa na polisi bibikwa.

Waiganjo yahishuye ko icyatumye uyu mushinga arimo gukoraho mu masomo ye ya nyuma ya Kaminuza utsinda, ari ukumenya gusubiza neza, kumenya ikibazo gihari muri sosiyete n’uko azagikemura no kwigirira icyizere. Avuga ko igihembo yahawe kizamufasha gukomeza kugerageza umushinga we.

Yagize ati “Aya mafaranga nshaka kuyakoresha mu igerageza ry’uyu mushinga no kureba niba uzakora neza.”

Uyu mukobwa yanahembwe mudasobwa, ahabwa no kujya gusura icyicaro cy’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) muri Koreya y’Epfo.

Umunyarwandakazi, Leah Akimana, wakoze umushinga wa porogaramu yitwa ‘Bus System Simulator’ (BSS), izafasha abagenzi batega imodoka kubihutisha bakagera aho bagiye, yabaye uwa kabiri ahembwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, mudasobwa n’itike yo gusura ibiro bya ITU muri Guinea Bissau.

Mugenzi we, Delphine Micomyiza, wakoze umushinga w’ikoranabuhanga ryo gukemura ikibazo cy’ubujura bw’amazi yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, mudasobwa n’itike yo gusura ibiro bya ITU muri Guinea Bissau.

Madamu Jeannette Kagame ashyikiriza sheke ya miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, Ruth Waiganjo wo muri Kenya, wahize abandi mu irushanwa rya Ms Geek Africa 2017
Delphine Micomyiza, wakoze umushinga w’ikoranabuhanga ryo gukemura ikibazo cy’ubujura bw’amazi yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda
Leah Akimana wakoze umushinga wa porogaramu izafasha abagenzi batega imodoka kubihutisha yahembwe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda
Abakobwa umunani bageze mu cyiciro cya nyuma cya Ms Geek barashimiwe
Madamu Jeannette Kagame; Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Principe, Nana Trovoada; Madamu wa Perezida wa Mali, Keita Aminata Maiga; Minisitiri Jean Philbert Nsengimana (MYICT); na Madamu wa Visi Perezida wa Zambia, Wina Inonge bari kumwe n’abahembwe muri MS. Geek Africa 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza